Site icon Ijari News

Kamonyi:Ubuyozi bw’Akarere bwiziritse k’umushoramari w’imyaka 31

Umushoramari Mutuyimana François w’imyaka 31, utuye mu Murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali, akaba akomoka mu karere ka Kamonyi ,Umurenge wa Kayenzi aratabaza Perezida wa Repuburika ku gihombo ari guterwa n’ ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi.

Mutuyimana yabwiye Ijarinews.com ko yaguze ikibanza  mu Murenge wa Gacurabwenge ashaka  kuhubaka ikigo cy’ishuri ,asaba ibyangombwa byose bimwemerera kuhubaka arabihabwa.

Yagize ati:”Nyuma yo guhabwa ibyangombwa binyemerera kubaka ,nazamuye inyubako nyuma ntungurwa no guhamagarwa n’inshuti yanjye imbwira ko Akarere kagiye kumpagarika.”

Mutuyimana yakomeje avuga ko iyo nshuti ye yamuhaye Meya w’Akarere ka Kamonyi bavugana kuri Telefone igendanywa ,Umuyobozi amubwira ko yashakishije uwo mushoramari waje gukorera muri Kamonyi ,ashaka muri Muhanga na Ruhango ariko akaba yasanze atamuzi.

Mutuyimana amusubiza ko ari Umunyarwanda wa turutse Kigali .

Avuga ko Meya yamusabye kujya kumureba, amutegereza umunsi wose aramubura.

Avuga ko bucyeye yagiye ku karere mu biro by’ubutaka bakamubwira ko ibyangombwa bye nta kibazo bifite ariko ko yagenda akavugana na Meya.

Yagize ati”:Meya nagiye ku mureba ,ambwira ko hariya hantu harimo ikorosi ryazahitana abana ,ndamubwira nti ese Meya hariya hantu ko arimwe mwampaye icyangombwa ,akarere kakaza kunsura ,hakaza RDB ikansura RTDA bakambwira ko ntakibazo ,ubu uyu mwanya nibwo mubonye ko hariya hantu hatemewe kuba nahubaka”.

Mutuyimana yavuze ko nyuma haje itsinda riyobowe na Meya rigizwe n’abakozi b’Akarere ndetse harimo uwitwa Mugisha wanavuze ko General Gatama yategetse ko hagomba gusenywa kubera ko uwo muntu ntawe bazi.

Umuyobozi w’Akarere akaba yarahise amuhagarika ariko François amusaba urwandiko rumuhagarika ntiyarumuha nkuko yabyivugiye .

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yagiranye n’itangazamakuru avuga ko hari ibyo uyu mufatanyabikorwa atubahirije harimo kuba atarasabye Akarere ko kamusura mugihe yararangije imirimo yo kubaka Imisingi .

Ati”:Hari abavuga ibihuha ko twahagaritse imirimo ye kubera ko aho inyubako ziri mu ikorosi ibyo ntago ari byo.”

Meya w’Akarere ka Kamonyi avuga ko mbere yuko imirimo ikomeza hari ibyiciro rwiyemezamirimo agomba kubanza kubahiriza yabyemererwa agakomeza kubaka.

Mutuyimana François mu kiniga kinshi avuga ko iki kibazo kidakemuwe vuba cyakomeza kumuteza ibihombo kuko afite inguzanyo ya Banki ya Miliyoni 200.

 

Exit mobile version