Kaminuza ya Kampala (Kampala University) yegukanye igihembo cyitwa Leadership and Excellence Award in Accessible Education ishimirwa kugira uburezi buteza imbere imibereho y’abaturage muri Afurika.
Ni ibihembo bitanzwe ku nshoro ya gatatu yo guhemba kaminuza zitwaye neza mu gutanga ubumenyi bufite ireme (African Academia Awards Conference), wabaye ku itariki ya 5 Ugushyingo byatangiwe i Kigali, mu Rwanda.
Iri serukiramuco ryateguwe n’Ikigo Business Executive Media Organization, ryahurije hamwe amashuri makuru na za kaminuza zikomeye yo ku mugabane wa Afurika, hagamijwe kwizihiza udushya n’uruhare bifite mu guteza imbere uburezi bwo ku rwego rwa kaminuza.
Iki gihembo cyahawe Kaminuza ya Kampala nk’ishimwe ku bw’imikoranire n’ubwitange bwayo mu gutanga uburezi bufite ireme, buteye imbere kandi ifite amashami atandukanye mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku bikorwa byayo bihoraho bigamije guteza imbere abaturage binyuze mu bwiza bw’uburezi.
Iri shimwe kandi ryongera gushimangira uruhare rukomeye Kaminuza ya Kampala ikomeje kugira nk’imwe mu bigo by’uburezi biyoboye Afurika.
Mu gihe cyo gutanga ibihembo, Muhammad Dungu Kateregga, Umuyobozi Mukuru akaba n’Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Ibiro bya Kaminuza ya Kampala, yagaragaje atewe ishema n’intsinzi iyi kaminuza yabonye, ayisobanura nk’igisubizo cy’imyaka myinshi y’ubwitange mu gutanga uburezi bworohereza buri wese kandi buhindura ubuzima.
Yagize ati: “Iki gihembo kidutera imbaraga zo gukomeza gutanga uburezi bufite ireme rihanitse, bworohereza buri wese kandi budaheza. Kaminuza ya Kampala yatangiye mu mwaka wa 1998 hashingiwe ku ntego y’Uwashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa mbere, Prof. Badru Kateregga, kandi kuva icyo gihe yaragutse iba imwe mu makaminuza manini muri aka karere, ifite amashami atanu muri Uganda ndetse n’andi mashami muri Kenya.”
Yongeyeho ko kuba Kaminuza ya Kampala ifite ibikorwa bitandukanye mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bigaragaza ubushake bwayo bwo gukorera abanyeshuri baturuka mu bice bitandukanye by’Akarere.
Yagize ati: “Dufite abanyeshuri benshi baturuka mu Rwanda no mu bindi bihugu bihana imbibi, bityo ibiro byacu biherereye i Kigali bibafasha kubona amakuru y’iyandikisha no gutangira amasomo batagowe. Turashaka ko buri wese muri aka karere yumva ko kwiga kaminuza bishoboka kandi bimwegereye.”
Rashida Kateregga, Umuyobozi Ushinzwe Ibiro bya Kaminuza ya Kampala akaba n’Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi, yagaragaje akamaro k’iki gihembo ku ntego za kaminuza ndetse no ku rwego rw’uburezi bwo muri Afurika muri rusange.
Yagize ati: “Turishimira ko ibikorwa byacu byo korohereza buri wese kubona uburezi bigiye ku rwego rwo guhabwa agaciro. Dutanga buruse, inkunga z’amafaranga ndetse n’amahugurwa cyangwa amasomo ateguwe ku buryo abanyeshuri bashobora kubihuza n’imirimo yabo, kugira ngo imbogamizi z’amikoro cyangwa iz’akazi zitazabuza umuntu n’umwe gukomeza kwiga no kwiteza imbere.”
Yibukije kandi ko iki gihembo kidashimira gusa ibikorwa bya Kaminuza ya Kampala mu by’uburezi, ahubwo kigaragaza n’uruhare rwayo mu iterambere rusange ry’imibereho y’abaturage.
Yagize ati: “Dushimira abateguye African Academia Awards ndetse n’abaduhaye ikaze hano i Kigali. Iki gihembo kiduha imbaraga nshya zo gukomeza gukorera Afurika tubinyujije mu burezi bufite ireme, bubangutse kandi bufite impinduka nziza ku mibereho y’abanyafurika.”
Reba imbere mu gihe kizaza, ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kampala bwagaragaje ko bufite gahunda zo kwagura ibikorwa byayo.
Muhammad Dungu Kateregga, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza, yabwiye itangazamakuru aseka ati: “Icyo gitekerezo kiracyari mu igenamigambi, ariko nibigenda neza uko tubyifuza, ku munsi runaka Kaminuza ya Kampala izaba ifite ishami hano mu Rwanda.”


Umwanditsi:Zigama Théoneste

