HomeUmutekanoKigali: Abasekirite bagaragaye barwana n’umunyeshuri w’umunyamahanga

Kigali: Abasekirite bagaragaye barwana n’umunyeshuri w’umunyamahanga

Published on

spot_img

Polisi y’u Rwanda yasobanuye iby’umunyeshuri ukomoka muri Liberia wagaragaye arwana n’Abasekirite ba Kaminuza, ishimangira ko amategeko agomba kubahirizwa na buri wese, ndetse isaba abakozi b’ibigo by’igenga bishinzwe umutekano gukora kinyamwuga

Ni nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umunyeshuri witwa David Ikechukwu, ukomoka muri Liberia, wigaga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza ya East African University Rwanda, arwana n’Abasekirite b’iyo Kaminuza.

Ku wa Gatanu, 7 Werurwe 2025, Ikechukwu umaze iminsi yarirukanwe n’Akanama k’ishuri gashinzwe imyitwarire kubera imyitwarire itari myiza, nibwo yagiye kuri iyo Kaminuza gushaka abayobozi ngo bamufashe gusubira iwabo kuko ngo yataye ibyangombwa.

Ubwo yageraga kuri iyo Kaminuza, abashinzwe umutekano wayo banze ko yinjira, maze si uguterana ibipfunsi n’imigeri karahava.

Amashusho yafashwe n’abari aho uko gushyamirana kwabereye, agaragaza uwo munyeshuri ahanganye n’abavunga umutekano kuri iryo shuri barimo umwe w’umugabo n’undi w’igitsinagore.

Hari aho umusekirite w’igitsinagore yakumbagaye hasi, ariko akabyukana ubukana, atera imigeri uwo munyeshuri afatanyije na mugenzi we.

Ku ruhande, abiganjemo abanyeshuri bumvikana mu mashusho bameze nk’abogeza iyo mirwano, gusa hari n’abagerageje kujya hagati y’abarwana.

CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yabwiye UMUSEKE ko uwo munyeshuri yamaze gufatwa, ndetse n’abasekirite bakurikiranywe ku myitwarire bagaragaje.

Ati: “yamaze gufatwa, kandi birashoboka ko urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rumusubiza iwabo. Abasekirite na bo barimo gukurikiranwa kubera imyitwarire itari iya kinyamwuga bagaragaje.”

Yavuze ko umuntu wese uri mu Rwanda asabwa kubaha amategeko, kandi ko ukoze ikosa wese akurikiranwa hatitawe ku gihugu akomokamo.

Ati: “Ubutumwa ni uko twibutsa Abaturarwanda kubaha no gukurikiza amategeko agenga igihugu cyacu, ndetse tuributsa abakozi b’ibigo by’igenga bishinzwe umutekano (abasekirite) gukora kinyamwuga.”

Mu mpera z’umwaka ushize, nibwo havugwaga urugomo rukorwa n’abanyeshuri b’Abanyamahanga barimo abo muri Sudani y’Epfo biga mu Rwanda.

Ni ikibazo cyahagurukije inzego zirimo Polisi y’Igihugu, aho icyo gihe yavuze ko ibikorwa by’urugomo bitemewe, kandi ko abantu bose babikoze, harimo n’abanyamahanga, babihanirwa n’amategeko.

Yagize ati: “Ibikorwa by’urugomo ntabwo byemewe. Abantu bose, harimo n’abanyamahanga, basabwa kubahiriza amategeko nk’uko bisabwa. Iyo bayarenzeho, barabihanirwa hakurikijwe amategeko y’igihugu.”

Icyo gihe, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yanditse kuri X abivugaho mu butumwa bwe bwa tariki 30 Ukuboza 2024, asaba urubyiruko kureka ubushotoranyi.

Yagize ati: “Ndagira ngo nibutse ko ubushyamirane mu rubyiruko budafite umwanya muri sosiyete nyarwanda, kandi amagambo yibasira Abanyasudani y’Epfo by’umwihariko anyuranyije n’indangagaciro Nyarwanda.”

Video Player

 

Latest articles

Les bus ne s’arrêteront pas plus de 10 minutes à un arrêt ; nouvelles directives pour le transport de passagers à Kigali

La réunion du Cabinet tenue le 28 novembre 2025 a approuvé un nouveau modèle...

Nyagatare :Le ministre de l’Agriculture et de l’Elevage, le Dr Cyubahiro Mark Bagabe, a exhorté la population à respecter l’hygiène

Le Travail Communautaire Axé sur les Campagnes d'Hygiène à Nyagatare Dans tous les secteurs du...

Kamonyi:Agnès Uwera demande une aide pour que son enfant handicapé puisse se rendre à l’école.

Dans la Secteur  de Runda, district de Kamonyi, nous rencontrons Uwera Agnès, une mère...

Nyagatare :Matsiko Gonzage a dit qu’une coopérative qui n’apporte rien à ses membres ne peut rien apporter au pays.

Aujourd'hui, au niveau du District de Nyagatare, la Journée Internationale des Coopératives a été...

More like this

Les bus ne s’arrêteront pas plus de 10 minutes à un arrêt ; nouvelles directives pour le transport de passagers à Kigali

La réunion du Cabinet tenue le 28 novembre 2025 a approuvé un nouveau modèle...

Nyagatare :Le ministre de l’Agriculture et de l’Elevage, le Dr Cyubahiro Mark Bagabe, a exhorté la population à respecter l’hygiène

Le Travail Communautaire Axé sur les Campagnes d'Hygiène à Nyagatare Dans tous les secteurs du...

Kamonyi:Agnès Uwera demande une aide pour que son enfant handicapé puisse se rendre à l’école.

Dans la Secteur  de Runda, district de Kamonyi, nous rencontrons Uwera Agnès, une mère...