HomeUmutekanoKigali:Umugabo akurikiranyweho gukubita imbago umwanditsi w'Urukiko

Kigali:Umugabo akurikiranyweho gukubita imbago umwanditsi w’Urukiko

Published on

spot_img

Umugabo ukurikiranyweho gukubita Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, amusanze ku kazi ke akamukubita imbago aharimo mu mutwe avuga ko ashaka kumwica, dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Dosiye y’ikirego kiregwamo uyu mugabo, yakiriwe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda.

Ni nyuma yuko icyaha kiregwa uyu mugabo cyabaye tariki ya 27 Gashyantare 2025 ku Rukiko rw’Ibanze rwa gasabo ruherereye mu Mudugudu wa Rugero mu Kagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo.

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyabaye ubwo uyu mugabo yajyaga ahakorera uru Rukiko, aho “Uregwa akaba yaratambutse ku bandi bantu bari baje kwaka serivisi, yegera umwanditsi w’Urukiko wakiraga abantu; afata imbago y’igiti n’amaboko abiri, ayikubita imashini yari ku meza irameneka; arongera abangura imbago ayikubita uwo mwanditsi mu musaya, iya gatatu ayimukubita mu mutwe, avuga ngo reka amwice, abantu bari aho bahita bamufata.”

Uregwa akurikiranyweho ibyaha bibiri, ari byo, icyaha cy’Ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, icyaha giteganywa n’ingingo ya 21 na 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Akurikiranyweho kandi icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, icyaha giteganywa n’ingingo ya 186 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Latest articles

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...

Une technologie utilisée pour la sécurité routière au Rwanda saluée par une délégation venue d’Ouganda

Un groupe de 18 délégués envoyés par les autorités de la ville de Kampala,...

More like this