HomeEntertainmentMoviesKimenyi yahakanye yivuye inyuma ibyo gutandukana na Miss Muyango

Kimenyi yahakanye yivuye inyuma ibyo gutandukana na Miss Muyango

Published on

spot_img

Umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, Kimenyi Yves, yanyomoje amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko yatandukanye n’umugore we Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019.

Hari hashize iminsi Kimenyi Yves na Muyango Claudine bibazwaho cyane ko bamaze igihe kinini ntawe usangiza abamukurikira amafoto bari kumwe, bifurizanya ibihe byiza n’ibindi.

By’umwihariko ku munsi wahariwe abakundanye wizihizwa ku wa 14 Gashyantare buri mwaka, uyu mwaka ubwo wizihizwaga nta n’umwe muri aba wigeze yifuriza undi nk’uko byajyaga bigenda mu myaka yashize. Ibi na byo byatumye abantu babakeka amababa, bakavuga ko ishyamba ritakiri ryeru, ko ntakabuza batandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali 89.7 FM, Kimenyi yavuze ko amakuru y’uko batandukanye atari yo ari ibihuha kandi urukundo rwabo rudapimirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Iwacu bihora ari ibyishimo. Kuba ntaramwifurije [Muyango] isabukuru nziza ku mbuga nkoranyambaga ntaho bihuriye no kuba twaba twaratandukanye. Duhora mu byishimo ntabwo umwe ashyira undi ku mbuga nkoranyambaga kubera ko ari isabukuru cyangwa se hari icyabaye.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko impamvu bamaze iminsi badasangiza ababakurikira ibihe byabo byiza by’urukundo nk’uko byajyaga bigenda mu minsi yashize, ari uko hari ibindi bintu bari gutegura abantu bazamenya vuba.

Ati “Twebwe mu rugo iwacu ibintu bihora ari isabukuru, umunsi w’abakundana ndetse n’umwaka mushya. Nta yindi mpamvu, hari ikindi kintu tuba turi gutegura mu minsi iri imbere. Abatekereza ko twatandukanye ntabwo bishoboka, bareke kubitekereza gutyo rwose.”

Kimenyi na Muyango barushinze muri Mutarama 2024, bafitanye umwana w’umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.

Latest articles

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...

La police arrête un homme soupçonné de terroriser les résidents

Nyanza est l'une des zones les plus listées rouges . La police du district...

More like this