Site icon Ijari News

Kamonyi:Komite Nyobozi y’Akarere yagiranye ibiganiro n’abashoramari.

Taliki 28 Gashyantare 2025 mu cyumba cy’inama cya Hoteli Chriss mu murenge wa Runda ,Umuyobozi w’Akarere Dr.Nahayo Sylvère n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere n’Urugaga rw’abikorera bo mu karere ka Kamonyi (PSF) bagiranye ibiganiro n’abashoramari bafite ibikorwa mu karere ,baganiriye ku mishinga y’iterambere no kubereka amahirwe y’ishoramari ari mu karere ka Kamonyi.

Bamwe mu bashoramari bo mu karere ka Kamonyi bavuze ko iki gikorwa cyakozwe n’ubuyobozi bw’Akarere ari ingirakamaro kuko kigamije kubahuza no kubibutsa gukorera hamwe mu kuzamura iterambere ry’Akarere ka Kamonyi

Uwimana Celestin akaba ari umushoramari mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda we yagize ati: “Iki gikorwa ni cyiza cyo kuduhuriza hamwe nk’abashoramari bakorera muri Kamonyi kuko abenshi nti twari tunaziranye kuduhuza rero tukamenyana nibyiza kuko biradufasha kujya inama no guterana ingabo mu bitugu tugashyira ubushobozi hamwe bityo tukazamura iterambere ry’Akarere ka Kamonyi”

Yasoje asaba ko ibikorwa remezo (Imihanda,Amazi,Umuriro)byakwitabwaho kuko bijya bibabera imbogamizi mu bikorwa byabo.

 

Umuyobozi w’Akarere Dr.Nahayo Sylvère yavuze ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwegera abashoramari bari mu karere ka Kamonyi no kubashishikariza gushora imari mu karere  kuko gafite ibyiza byinshi  birimo ibyanya by’Inganda, Ahacukurwa amabuye y’agaciro n’ibindi.

Yasoje ashimira abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere yemeza ko ubuyobozi buzakomeza gukorana nabo neza no korohereza umuntu wese wifuza gushora imari mu karere ka Kamonyi.

Mu gusoza icyo gikorwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu Kayitesi Alice yashimiye abagize Komite Nyobozi ku gikorwa cyiza batekereje cyo kwegera abashoramari no kubagaragariza amahirwe ari mu karere ka Kamonyi bityo bikazafasha mu guteza imbere aka Karere n’abagatuye muri rusange.

Abashoramari batanze ibitekerezo bitandukanye .

Perezida wa PSF Kamonyi Bwana Munyankumburwa Jean Marie Vianney (i buryo) ,Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère (i bumoso)

Exit mobile version