HomeKwibukaKwibuka31: Abahoze bakinira Amavubi biyemeje gufasha urubyiruko kumenya akamaro ko kwirinda amacakubiri

Kwibuka31: Abahoze bakinira Amavubi biyemeje gufasha urubyiruko kumenya akamaro ko kwirinda amacakubiri

Published on

spot_img

Ishyirahamwe ry’Abakinnyi bahoze bakinira Ikipe y’lgihugu y’u Rwanda, Amavubi (FAPA) ryifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryiyemeza gukoresha siporo rigahuza urubyiruko kugira ngo rumenye akamaro ko kwirinda amacakubiri.
Ni ibikubiye mu butumwa iri shyirahamwe ryanyujije ku mbuga nkoranyambaga zaryo. FAPA yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda, n’inshuti z’u Rwanda n’isi yose muri rusanjye mu guha icyubahiro inzirakarengane zirenga miliyoni imwe zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

‎‎Yavuze ko “Twifatanyije kandi n’abarokotse, bakomeje kugaragaza ubutwari n’ubudaheranwa butanga icyizere mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri. Muri ibi bihe byo #Kwibuka31, twiyemeje kongera gushimangira indangagaciro z’ubumwe, kwibuka no kutazongera na rimwe (Never Again) kongera kubona Jenoside mur watubyaye”.

‎‎Iri shyirahamwe ryavuze ko bemera ko umupira w’amaguru atari umukino gusa ahubwo ko ari igikoresho gikomeye cyo komora ibikomere by’amateka mabi.

Ba‎ti: “Muri FAPA, twemera tudashidikanya ko umupira w’amaguru atari umukino gusa, ahubwo ko ari igikoresho gikomeye cyo komora ibikomere by’amateka mabi, kubaka ubumwe no gutanga inyigisho zidufasha kuba abanyarwanda bakunda igihugu kandi baharanira ibyiza byacyo”.

‎‎FAPA yiyemeje gukoresha siporo igahuza urubyiruko kugira ngo rumenye akamaro ko kwirinda amacakubiri. I‎‎ti: “Binyuze muri siporo, twiyemeje gukomeza guhuza urubyiruko kugira ngo rumenye amateka yacu, rumenye akamaro ko kwirinda amacakubiri, kandi rutange umusanzu mu kubaka sosiyete ishingiye ku bworoherane no ku mahoro”.

FAPA yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Latest articles

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...

La police arrête un homme soupçonné de terroriser les résidents

Nyanza est l'une des zones les plus listées rouges . La police du district...

More like this