HomeNewsMuhanga: Uruhinja rwatowe mu rutoki rwapfuye

Muhanga: Uruhinja rwatowe mu rutoki rwapfuye

Published on

spot_img

Mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, hagaragaye uruhinja rwari rwatawe mu rutoki rupfunyitse mu bitambaro rwapfuye, uwarutaye akaba ataramenyekana.

Byabereye mu Kagari ka Gifumba, mu Mudugudu wa Rugarama, aho abarubonye bavuga ko byagaragaraga nkaho yari inda yari iri mu kigero cy’amezi arindwi, rwenda kuvuka.

Ni amakuru yamenyekanye ku wa 04 Gashyantare 2025, aho abantu babibonye bwa mbere, ari abatambukaga bava mu mirimo, bagatungurwa no kubona uruhinja mu nsina.

Umwe muri bo w’umukobwa ati “Jye nari mvuye gukora, manukiye muri iyi nzira nyuramo, maze mbona imyenda, negereye mbona harimo umuntu.”

Mugenzi we nawe wahageze ati “Jyewe nabonye ari nk’umukobwa wakuyemo inda, nta myenda yari afite, uretse turiya dutambaro yari apfutse.”

Ababibonye bose bababajwe na byo, basaba ko inzego zishinzwe iperereza zashakisha “uwo mugizi wa nabi,” akabihanirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yemeje iby’aya makuru ndetse asaba abaturaga kunganira inzego z’ubuyobozi n’iperereza mu kumenya uwakoze ayo mahano.

Ati “Turasaba abaturage kudufasha tukamenya amakuru y’uwakoze ibi, kuko ni icyaha gihanirwa.”

Uyu muyobozi avuga ko bakomeza gufatanya n’inzego bireba kugira ngo uwabikoze aboneke ndetse abiryozwe.

Uru ruhinja rwagaragaye ruri mu bitambaro hafi y’akayira mu rutoki, rwapfuye

Ababibonye bavuze ko bishoboka ko ari uwakuyemo inda yendaga kuvuka

Latest articles

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...

La police arrête un homme soupçonné de terroriser les résidents

Nyanza est l'une des zones les plus listées rouges . La police du district...

More like this