HomeNewsMurekure imfugwa zose zafashwe bugwate…” Perezida Trump abwira Hamas

Murekure imfugwa zose zafashwe bugwate…” Perezida Trump abwira Hamas

Published on

spot_img

Perezida Donald Trump, wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye umutwe wa Hamas wo muri Palestine n’abanye-Palestine ubwabo, kurekura imfungwa n’imibiri y’Abanya-Israel zafashwe bugwate, cyangwa ugahura n’ibibazo bikomeye. Ibi Trump yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga harimo urwa X.

Yagize ati: “Murekure nonaha imfungwa zose zafashwe bugwate kandi muhite mutanga n’imirambo yose y’abantu mwishe cyangwa bibarangirireho.”

Yavuze ko nibidakorwa azaha Israel ibikenewe byose kugira ngo yisubize abantu bayo.

Ati: “Uyu ni umuburo wa nyuma, ku bw’ubuyobozi, igihe kirageze ngo muve muri Gaza mugifite amahirwe.”

Ibi bibaye nyuma y’irangira ry’ amasezerano hagati ya Hamas na Israel yo guhererekanya imfungwa. Hamas yarekuye imfungwa 38 harimo imirambi 3, Israel nayo itanga imfungwa 200 z’Abanye-Palestine.

Mu mbohe 251 zatwawe nyuma y’igitero Hamas yagabwe muri Israel ku wa 7 Ukwakira (10) 2023, 58 ziracyari muri Gaza harimo 34 Israel yamaze kwemeza ko zapfuye.

Trump yasabye ababye-Palestine nk’ibyo yasabye Hamas, gusa yongeraho ko igihe cyo kuba muri paradizo kigeze. Anahishura ko yahuye na bamwe mubari barafashwe bugwate na Hamas barekuwe, bityo n’imibiri y’abapfuye Hamas bagomba kuyitanga.

Gusa yibukijwe ko abafashwe bugwate bitakozwe n’abacivile ahubwo ari Hamas, bityo badakwiye gukomeza kubigenderamo.

Icyakora, biteganyijwe ko Israel izongera kuganira ku yandi masezerano na Hamas, yo guhererekanya imfungwa n’agahenge, ariko abakurikiranira hafi abayobozi bo ku mpande zombi bavuga ko ibyo biganiro bikigoranye.

Ku wa 5 Werurwe (03) 2025, Umuvugizi w’umutwe wa Hamas, Hazem Qassem, yabwiye CNN, ko iri terabwoba rya Trump ntacyo rizafasha, ahubwo rizatuma kongera kugirana amasezerano bigorana.

Latest articles

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...

Une technologie utilisée pour la sécurité routière au Rwanda saluée par une délégation venue d’Ouganda

Un groupe de 18 délégués envoyés par les autorités de la ville de Kampala,...

More like this