HomeNewsMurekure imfugwa zose zafashwe bugwate…” Perezida Trump abwira Hamas

Murekure imfugwa zose zafashwe bugwate…” Perezida Trump abwira Hamas

Published on

spot_img

Perezida Donald Trump, wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye umutwe wa Hamas wo muri Palestine n’abanye-Palestine ubwabo, kurekura imfungwa n’imibiri y’Abanya-Israel zafashwe bugwate, cyangwa ugahura n’ibibazo bikomeye. Ibi Trump yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga harimo urwa X.

Yagize ati: “Murekure nonaha imfungwa zose zafashwe bugwate kandi muhite mutanga n’imirambo yose y’abantu mwishe cyangwa bibarangirireho.”

Yavuze ko nibidakorwa azaha Israel ibikenewe byose kugira ngo yisubize abantu bayo.

Ati: “Uyu ni umuburo wa nyuma, ku bw’ubuyobozi, igihe kirageze ngo muve muri Gaza mugifite amahirwe.”

Ibi bibaye nyuma y’irangira ry’ amasezerano hagati ya Hamas na Israel yo guhererekanya imfungwa. Hamas yarekuye imfungwa 38 harimo imirambi 3, Israel nayo itanga imfungwa 200 z’Abanye-Palestine.

Mu mbohe 251 zatwawe nyuma y’igitero Hamas yagabwe muri Israel ku wa 7 Ukwakira (10) 2023, 58 ziracyari muri Gaza harimo 34 Israel yamaze kwemeza ko zapfuye.

Trump yasabye ababye-Palestine nk’ibyo yasabye Hamas, gusa yongeraho ko igihe cyo kuba muri paradizo kigeze. Anahishura ko yahuye na bamwe mubari barafashwe bugwate na Hamas barekuwe, bityo n’imibiri y’abapfuye Hamas bagomba kuyitanga.

Gusa yibukijwe ko abafashwe bugwate bitakozwe n’abacivile ahubwo ari Hamas, bityo badakwiye gukomeza kubigenderamo.

Icyakora, biteganyijwe ko Israel izongera kuganira ku yandi masezerano na Hamas, yo guhererekanya imfungwa n’agahenge, ariko abakurikiranira hafi abayobozi bo ku mpande zombi bavuga ko ibyo biganiro bikigoranye.

Ku wa 5 Werurwe (03) 2025, Umuvugizi w’umutwe wa Hamas, Hazem Qassem, yabwiye CNN, ko iri terabwoba rya Trump ntacyo rizafasha, ahubwo rizatuma kongera kugirana amasezerano bigorana.

Latest articles

Les bus ne s’arrêteront pas plus de 10 minutes à un arrêt ; nouvelles directives pour le transport de passagers à Kigali

La réunion du Cabinet tenue le 28 novembre 2025 a approuvé un nouveau modèle...

Nyagatare :Le ministre de l’Agriculture et de l’Elevage, le Dr Cyubahiro Mark Bagabe, a exhorté la population à respecter l’hygiène

Le Travail Communautaire Axé sur les Campagnes d'Hygiène à Nyagatare Dans tous les secteurs du...

Kamonyi:Agnès Uwera demande une aide pour que son enfant handicapé puisse se rendre à l’école.

Dans la Secteur  de Runda, district de Kamonyi, nous rencontrons Uwera Agnès, une mère...

Nyagatare :Matsiko Gonzage a dit qu’une coopérative qui n’apporte rien à ses membres ne peut rien apporter au pays.

Aujourd'hui, au niveau du District de Nyagatare, la Journée Internationale des Coopératives a été...

More like this