HomeKwibukaNyagatare: Abayobozi b’ibigo by’amashuri baremeye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Nyagatare: Abayobozi b’ibigo by’amashuri baremeye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Published on

spot_img

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki 18 Kamena 2025, abayobozi b’ibigo by’amashuri bo mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, bibutse ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyagatare. Iki gikorwa cyatangiye no gushyiraho indabo ku mva iruhukiyeho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, nyuma bakomeje gusura no gusobanurirwa amateka yari muri uru rwibutso.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuganye na *ijarinews.com* bavuze ko iki gikorwa ari ugukora nk’abandi Banyarwanda bose, kandi ko gusura urwibutso byabafashije kwiga amateka kugira ngo bayasangize abandi.

Mulisa Theoneste, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kabare, yagize ati:
“Iki gikorwa twagitekerejeho nk’abayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri uyu murenge, ndetse dufatanyije n’abayobozi bacu, tubona ko dukwiye kuza kwiga amateka natwe tukajya kuyigisha abo dukorana umunsi ku munsi.”

Yongeraho ko kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubereka ko batari bonyine, kandi ko ibi bigira uruhare mu buyobozi bw’igihugu burambuye buracyangiza imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Aba bayobozi bakomeje basanga nk’abafite uruhare rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukuraho amacakubiri mu bigo babarizwamo. Bavuga ko:
“Mu bigo by’amashuri, dufite ama club ya Anti-Jenoside, aho dufata umwanya wo kuganira n’abanyeshuri ku kwirinda icyakurura amacakubiri no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, tubifashishije abarimu bigisha amateka.”

Kabayiza Alphonse, uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wo mu Mudugudu wa Mirama II, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, yaremewe inka n’abayobozi b’ibigo by’amashuri. Yavuze ko yishimye cyane kuko nyuma y’imyaka 20 atuye muri Nyagatare, kubona amata byari bigoye kuri we.

Yagize ati:
*”N’ukuri ndishimye cyane, iyi nka ni nziza kandi ndashimira ubuyobozi bw’igihugu burambuye n’umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Amata kuyabona birahenze cyane, ntibyari binyoroheye, n’ukuri biranshimishije. Iyi nka yo ndayishomiye rwose, sinari kubasha kuyigurira.”*

Yongeraho ashimira abayobozi bamuhaye iyi nka, arababwira:
*”Ndashimira abampaye iyi nka, icyo nabasabira ni uko bazakomeze babona izindi nka kugira ngo bazahe abandi. Ubu nanjye gahunda ni uko iyo kororoka nzayitura n’abandi.”Mukarushema Domithile, umugenzuzi w’uburezi mu Murenge wa Nyagatare, yavuze ko kwibuka Jenoside ari igitekerezo cy’abanyarwanda bazi amateka y’igihugu, ndetse banatekereza ko hari abarokotse basigaye badafite ubufasha.

Yagize ati:
“Mu by’ukuri, nk’abantu baba mu burezi, twatekereje iki gikorwa cyo kuza kwibuka hano ku rwibutso kuko tuzi neza amateka y’igihugu cyacu. Kuremera uwarokotse Jenoside ari uko tuzi ko hari abasigaye ubusa, bityo natwe dutekereza uyu muvandimwe. Tuzakurikirana tumenye uko ibayeho kugira ngo dukomeze kumushyigikira aho afite ibibazo.”

Umurenge wa Nyagatare urimo ibigo by’amashuri 44, aho 14 muri byo ari ibya Leta. Inka yahawe umuturage ifite agaciro ka miliyoni 500 Frw. Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri uyu murenge (ibya Leta, iby’imfatanire na Leta, n’iby’igenga) bavuze ko iki gikorwa kizaba ngarukamwaka.

Yanditswe :Yvan

Latest articles

  La police présente 3 violeurs, filmés en train d’agresser une fille dans la ville de Kigali

Le porte-parole de la police, le commissaire principal Boniface Rutikanga, a déclaré que ces...

Nyagatare : La Députée Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...

More like this

  La police présente 3 violeurs, filmés en train d’agresser une fille dans la ville de Kigali

Le porte-parole de la police, le commissaire principal Boniface Rutikanga, a déclaré que ces...

Nyagatare : La Députée Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...