HomeUbuzimaNyanza: Icyateye urupfu rw’umunyeshuri w’imyaka 10 y’amavuko

Nyanza: Icyateye urupfu rw’umunyeshuri w’imyaka 10 y’amavuko

Published on

spot_img
Inkuru ibabaje yamenyekanye mu karere ka Nyanza, umurenge wa Nyagisozi, aho umurambo w’umwana w’imyaka 10 wasanzwe mu mugezi wa Kamiranzovu. Nyakwigendera, Habineza Rukundo, yari umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri cya Gasharu.

Amakuru yemeza ko Rukundo yari kumwe na bagenzi be bagiye kuvoma, mbere yo gufata amazi bakabanza kwidumbaguza muri uwo mugezi. Nyamara, aho bogeye hari harehare, maze abura uko asohoka, birangira aheze mu mazi ararohama.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagisozi bufatanyije n’abaturage babashije gukura umurambo we mu mazi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Habinshuti Slydio, yatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza ngo hamenyekane uko byagenze.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma. Iyi nkuru yateye agahinda mu baturage, aho benshi bibukijwe ingaruka z’ibidendezi by’amazi ku bana batari bamenya koga neza

Latest articles

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...

Une technologie utilisée pour la sécurité routière au Rwanda saluée par une délégation venue d’Ouganda

Un groupe de 18 délégués envoyés par les autorités de la ville de Kampala,...

More like this