Taliki ya 09 Kanama 2025 mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi mu tugari twa Mututu na Rwotso Kubufatanye n’inzego z’ibanze, Abaturage na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza bafashe itsinda ry’abagabo 8 bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage aribyo, ubujura n’urugomo bakorera Abaturage bakabatangira mu nzira bakabatwara ibyabo.Hari kandi kwiba amatungo ndetse n’imyaka mu mirima y’Abaturage.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo nkuko yabitangarije Ijarinews.com yavuze ko itsinda ry’abantu umunani batawe muri yombi biturutse ku makuru yatanzwe n’ Abaturage .
CIP avuga ko Polisi iburira n’undi wese ufite imitekerereze n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze ry’Abaturage ko itazamwihanganira kandi irashimira Abaturage bakomeje gutanga amakuru ibasaba gukomereza aho ntakudohoka .
Abafashwe bose uko ari umunani nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yabwiye ijarinews.com, ko bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muyira mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB)rukomeje iperereza kugira ngo bashyikirizwe Ubushinjacyaha.