HomeAmakuruPerezida Kagame yahishuye amanyanga yahesheje Tchisekedi ubutegetsi bikaba byoretse Akarere

Perezida Kagame yahishuye amanyanga yahesheje Tchisekedi ubutegetsi bikaba byoretse Akarere

Published on

spot_img

Mu Kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025, Perezida Kagame, yavuze ko ikibazo cyo muri Congo abantu bakirebera hejuru gusa, bagahitamo kugereka amakosa k’u Rwanda, AFC M23 cyangwa Joseph Kabila wayoboye RDC.

Yabwiye abanyamakuru uburyo Perezida Tchisekedi yageze ku butegetsi ahamagawe ngo asinye ndetse agaruka kuri bamwe mu bayobozi bakomeye babigizemo uruhare barimo n’abayoboye Ibihugu.

Ati “Ese muzi uko Perezida uriho ubu, [Tchisekedi], yabaye Perezida? Yarahamagawe mu biro, ubundi uyu mugabo watekerezaga ko abonye uburyo bwiza amuha ubutegetsi, kandi bari babizi ko hari abantu bari kubibona, abakuru b’ibihugu, mwari mubizi?”

Perezida Kagame yavuze ko mu babonye ibi biba barimo n’abakuru b’ibihugu.

Ati “Umwe muri bo ni uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta undi yari Perezida wa Misiri, Sisi undi ni Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, muzasabe kugenda mukabonana nabo ubundi mubabaze ibi bibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo biri muri Congo bikomeza kugenda bitwererwa u Rwanda kandi ntaho ruhuriye n’itangira ryabyo rikorwa n’abafite inyungu zabo bwite birengagije ko Tchisekedi yagiye ku butegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi babizi.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aribwo bwatanze uburyo bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kurenza abandi bose

Latest articles

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...

La police arrête un homme soupçonné de terroriser les résidents

Nyanza est l'une des zones les plus listées rouges . La police du district...

More like this