HomePoliticsPerezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar

Published on

spot_img
Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, Ni bwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi.
Umukuru w’Igihugu yakiriwe n’Umunyabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Dr. Ahmad bin Hassen Al-Hammadi, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad, nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda muri Qatar ku rubuga rwa X.

U Rwanda na Qatar ni ibihugu by’inshuti cyane, aho bifatanya mu nzego zitandukanye, ubwo bucuti bugashingimangirwa n’imigenderanire.
U Rwanda na Qatar bifatanya mu bijyanye n’umutekano, guteza imbere ishoramari n’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ikoranabuhanga, ubukerarugendo, kurwanya ruswa n’ibindi.
Qatar kandi iri gufatanya n’u Rwanda mu ishoramari rijyanye n’ubwikorezi, cyane cyane mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, aho Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%.
Muri Mutarama 2025 Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi biri gukorwa bijyanye n’amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Qatar mu kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera no kugura imigabane ingana na 49% muri RwandAir, ko ibyinshi bigeze ku musozo.

Mu mpera z’umwaka ushize Perezida Kagame yitabiriye isiganwa rya Qatar Grand Prix, ribanziriza irya nyuma mu marushanwa agize umwaka wa Formula 1 nkuko IGIHE cyabyanditse.
Muri Gashyantare 2024 na bwo Umukuru w’Igihugu yagiye muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi rwari rugamije na none gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Abayobozi ba Qatar na bo bagenderera u Rwanda aho nko ku wa 31 Mutarama 2025, Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, baganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ibijyanye n’akarere.

Latest articles

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...

Une technologie utilisée pour la sécurité routière au Rwanda saluée par une délégation venue d’Ouganda

Un groupe de 18 délégués envoyés par les autorités de la ville de Kampala,...

More like this

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...