HomeSportsRDC: Minisitiri Kayikwamba mu gahinda nyuma y’uko Arsenal FC yanze kuvugana nawe

RDC: Minisitiri Kayikwamba mu gahinda nyuma y’uko Arsenal FC yanze kuvugana nawe

Published on

spot_img

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal ikomeje gushinjwa gusuzugura bikabije Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yanga kubonana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner kugira ngo baganire ku masezerano yayo n’u Rwanda

Thérèse Kayikwamba Wagner, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), wari i Londres muri iki cyumweru gishize kugira ngo agaragaze impungenge z’uko u Rwanda ku gushyigikira umutwe witwara gisirikare wa M23, yavuze ko yagerageje guhura n’abayobozi ba Arsenal kugira ngo baganire ku masezerano yo gutera inkunga iyi kipe ya Visit Rwanda.

Yavuze ko ariko, Arsenal, imwe mu makipe azwi cyane ku Isi muri Premier League ifite abafana benshi muri Afurika, yahisemo kutamusubiza.

Guverinoma ya Congo yakunze kwishingikiriza raporo itavugwaho rumwe y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zavuze ko abasirikare ba Leta y’u Rwanda 3000-4000 bafatanya na M23 mu burasirazuba bwa DRC. Icyakora, u Rwanda rwakomeje guhakana ko ingabo zarwo zinjiye muri iki gihugu kandi ruhakana inshuro nyinshi gutera inkunga inyeshyamba za M23 zo zemeza ko umuterankunga wabo wa mbere ari Guverinoma ya Congo kuko ari yo yambura ibikoresho bya gisirikare ikoresha iyo babitaye .

Wagner yabwiye ikinyamakuru The Guardian ati: “Twasabye guhura na Arsenal, ariko ntibatuvugishije cyangwa ngo bemere ubusabe bwacu. Ntabwo twabonye igisubizo. Ikigaragara ni uko badashaka guhura natwe. ”

Umwe mu bagize itsinda rya diaspora y’Abanyekongo i Londres, wasabye ko izina rye ritatangazwa, yavuze ko igisubizo cya Arsenal ari “igitutsi gikabije” ku bo yavuze ko ari “miliyoni” z’abafana mu gihugu kingana n’u Burayi bw’Uburengerazuba.

Ibinyuranye n’ibyo, indi kipe ikomeye mu Burayi ifitanye amasezerano n’u Rwanda ya Bayern Munich yo mu Budage, yo ivuga ko yohereje abakozi babiri mu Rwanda gukurikirana uko ibintu bigenda kandi iri kuvugana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage.

Mbere y’uko Wagner agera i Londres yari yasabye abayobozi ba Arsenal guhagarika ibyo yise amasezerano ariho “ibizinga by’amaraso”na Visit Rwanda.

Hagati aho, biteganyijwe ko amasezerano ya Arsenal n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, yatangiye kuva mu 2021, bivugwa ko afite agaciro ka miliyoni 10 z’Ama-Pound ku mwaka akazakomeza kugeza umwaka utaha.

 

Latest articles

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...

Une technologie utilisée pour la sécurité routière au Rwanda saluée par une délégation venue d’Ouganda

Un groupe de 18 délégués envoyés par les autorités de la ville de Kampala,...

More like this

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...