HomeUmutekanoRIB irasaba abaturage kwirinda kwihanira

RIB irasaba abaturage kwirinda kwihanira

Published on

spot_img

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rutangaza ko kwihanira uwakoze icyaha ari kimwe mu bigize icyaha ndetse bihanwa n’amategeko kuko uwihaniye ashobora kurengera ndetse abikora adakurikije amategeko agenga icyo cyaha.

Mu gihe cyashize wasangaga hari abafite umuco wo kwihanira cyane cyane mu bafatiwe mu byaha bitandukanye nk’ubujura n’ibindi
Mu gihe cyashize wasangaga hari abafite umuco wo kwihanira cyane cyane mu bafatiwe mu byaha bitandukanye nk’ubujura n’ibindi

Ntirenganya Jean Claude, umukozi muri RIB, ishami rishinzwe gukumira ibyaha arasaba abanyarwanda kwitandukanya n’igikorwa cyo kwihanira uwakoze icyaha bakabiharira inzego zibishinzwe, kuko ari kimwe mu bigize icyaha ndetse bihanwa n’amategeko

Ati “bibaye ari ukwihanira buri wese yahana uko abyumva n’akababaro afite n’ibindi bishobora kuba byakwihisha n’inyuma yawo bikaba byatuma tugwa mu bindi byaha, kwihanira ntibyemewe, kwihanira birahanwa n’amategeko kandi icyaha iyo cyakozwe cyangwa igikorwa cyose cyakozwe kitwa icyaha, cyitwa icyaha kubera ko n’amategeko yakigeneye igihano kandi kigendanye n’icyo cyaha n’uburemere bwacyo nuko cyakozwe”. 

“Kwihanira bihanwa n’amategeko, dukangurira buri wese ko agomba guca ukubiri nabyo ahubwo igihe yakorewe icyaha akegera inzego zibishinzwe zikamufasha kugirango ahabwe ubutabera”.

Bamwe mu baturage bavuga ko kuba batagifite uburenganzira bwo kwihanira abafatiwe mu cyuho cy’ubujura ndetse n’urugomo aribyo bituma bikomeje kwiyongera, ibi bavuga ko kubafunga byabaye nk’ubusa kuko bagaruka bagasubira mu bikorwa bibi.

Umwe ati “byongera ubujura kuko baramujyana nubundi ugasanga ejobundi aragarutse nta gihano gikakaye yabonye ubundi akongera akiba, ibyiza nuko bajya bamufata bakamukubita ntabwo yasubirayo”.    

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko mu mwaka wa 2024 hakiriwe dosiye zirenga 23,000 z’ubujura aho bwagabanutse ku kigereranyo cya 8.4% ugeranyije n’umwaka ushize, ndetse ko ubujura bwabaye bwari bwiganjemo ari ubwa telephone kuko hafashwe izisaga 500.

Latest articles

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

L’OMS honore le président Kagame pour son leadership en matière de santé mondiale et de réponse aux épidémies

Le président Kagame a reçu le prix de l'OMS le 11 juillet 2025, en...

Une technologie utilisée pour la sécurité routière au Rwanda saluée par une délégation venue d’Ouganda

Un groupe de 18 délégués envoyés par les autorités de la ville de Kampala,...

More like this