HomeNewsRIB yataye muri yombi umugore ukurikiranyweho kwiba abana

RIB yataye muri yombi umugore ukurikiranyweho kwiba abana

Published on

spot_img
 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi umugore witwa Mukamana Florence, akurikiranyweho gushimuta abana b’abandi, abibye ku bitaro akabita abe.

Ni icyemezo RIB yafashe nyuma y’uko yakiriye ikirego cy’umubyeyi wibwe uruhinja yari yagiye gukingiza ku bitaro bya Masaka mu Karere ka Gasabo.

Amakuru IGIHE ifite ni uko iperereza ryahise ritangira nyuma hafatwa uyu mugore witwa Mukamana Florence ufite imyaka 36 y’amavuko, ndetse mu rugo rw’uwo mugore hasanzwe undi mwana w’imyaka itanu nawe wibwe mu buryo bumwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko “Uyu Mukamana Florence yagiye ku bitaro bya Masaka, yigize umuntu w’umugiraneza ushaka gufasha abantu bafite ibibazo by’amafaranga yo kwishyura ibitaro, hanyuma yaje kubona umubyeyi wabyaye umwana w’umuhugu, Florence yaje kumwishyurira, ndetse bava mu bitaro aramuherekeza ageza uwo mubyeyi aho atuye.”

Nyuma y’iminsi mike Mukamana Florence yasubiye kureba wa mubyeyi kuko yari yaramwijeje ko azamuherekeza kujya gukingiza uwo mwana.

Dr. Murangira yavuze ko “Mukamana Florence yashutse nyina w’umwana ko amutwaza umwana hanyuma Florence agatega moto naho nyina w’umwana we agatega igare bagahurira ku bitaro. Nyina w’umwana yageze ku bitaro, abura umwana. ndetse Florence yari yamwatse telefone mu rwego rwo kugira ngo hatagira ikimenyetso gisigara inyuma.”

Yakomeje avuga ko “Nyina w’umwana yahise atanga ikirego arega ko hari umugore atazi wamwibye umwana yabanje kwigira nk’umuntu mwiza ufasha ababaye.”

Mukamana Florence yatawe muri yombi kuri uyu wa 4 Gashyantare 2025, ndetse no mu rugo rwe hasangwa undi mwana w’imyaka itanu, nawe wibwe muri ubwo buryo. Yafatiwe mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Fumbwe aho asanzwe atuye.

Uyu mugore yavuze ko icyamuteye kwiba aba bana ari ukugira ngo umugabo we atazamwanga ngo kuko bari bamaranye imyaka ine batarabyara, hanyuma yigira inama yo kwiba abana akajya abeshya umugabo we ko ariwe wababyaye.

Kugeza ubu urwo ruhinja na nyina boherejwe kuri Isange One Stop Center ngo bitabweho n’abaganga, umwana asuzumwe naho nyina yitabweho mu bundi buryo.

RIB ikomeje gushaka kandi nyina w’uwo mwana wa mbere, kuko nta kirego yigeze atanga, hakaba hibazwa impamvu nta kirego yatanze.

Mu butumwa bwa Dr. Murangira, yasabye ababyeyi gushishoza no kugira amakenga.

Ati “RIB irasaba abantu kugira amakenga mu buryo bwose. Ku buryo bw’umwihariko ababyeyi bajya kwa muganga, ntabwo umuntu mutaziranye, utazi aho akomoka n’ikimugenza wari ukwiriye kumwizera bigeze n’aho umuha umwana wawe ngo amugutwaze atege moto hanyuma nyina w’umwana atege igare; Amakenga ni meza mu bintu byose.”

“Abagabo nabo barasabwa gufata inshingano zabo neza kuko ntibyumvikana ukuntu umugore ubana n’umugabo yamubeshya ko atwite akageza n’aho amubeshya ko yabyaye inshuro ebyiri zose. Harimo kurangara niba atari ukutita ku bintu.”

Mukamana Florence akurikiranweho icyaha cyo gushimuta umwana nk’uko biteganywa n’ingingo ya 151 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano.

Latest articles

Les bus ne s’arrêteront pas plus de 10 minutes à un arrêt ; nouvelles directives pour le transport de passagers à Kigali

La réunion du Cabinet tenue le 28 novembre 2025 a approuvé un nouveau modèle...

Nyagatare :Le ministre de l’Agriculture et de l’Elevage, le Dr Cyubahiro Mark Bagabe, a exhorté la population à respecter l’hygiène

Le Travail Communautaire Axé sur les Campagnes d'Hygiène à Nyagatare Dans tous les secteurs du...

Kamonyi:Agnès Uwera demande une aide pour que son enfant handicapé puisse se rendre à l’école.

Dans la Secteur  de Runda, district de Kamonyi, nous rencontrons Uwera Agnès, une mère...

Nyagatare :Matsiko Gonzage a dit qu’une coopérative qui n’apporte rien à ses membres ne peut rien apporter au pays.

Aujourd'hui, au niveau du District de Nyagatare, la Journée Internationale des Coopératives a été...

More like this

Les bus ne s’arrêteront pas plus de 10 minutes à un arrêt ; nouvelles directives pour le transport de passagers à Kigali

La réunion du Cabinet tenue le 28 novembre 2025 a approuvé un nouveau modèle...

Nyagatare :Le ministre de l’Agriculture et de l’Elevage, le Dr Cyubahiro Mark Bagabe, a exhorté la population à respecter l’hygiène

Le Travail Communautaire Axé sur les Campagnes d'Hygiène à Nyagatare Dans tous les secteurs du...

Kamonyi:Agnès Uwera demande une aide pour que son enfant handicapé puisse se rendre à l’école.

Dans la Secteur  de Runda, district de Kamonyi, nous rencontrons Uwera Agnès, une mère...