Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko gahunda yo kwitura yafashije abaturage bari mu cyiciro cy’ubukene kubona amatungo magufi yo korora. Buvuga ko ubu bamwe bavuye muri icyo cyiciro, bakaba basigaye boroza bagenzi babo kugira ngo nabo babuvemo. Ni mu gihe muri ako karere, inkoko zisaga ibihumbi 9 zimaze guhabwa abaturage batishoboye binyuze muri gahunda yo kwitura.
Uwambajimana Anne utuye mu murenge wa Kinihira wo mu karere ka Ruhango, avuga ko yari asanzwe ari umuturage ubayeho ashakisha imibereho, maze agira amahirwe ahabwa inkoko icumi ndetse n’amasomo yo kuzorora kinyamwuga nuko ziroroka zituma atera imbere.
Avuga ko ibyo atabyihereranye kuko yoroje bagenzi be barimo abo bari kumwe mu matsinda ndetse n’abaturanyi, ku buryo byatumye agace atuyemo bose bitibira ubworozi bw’inkoko.
Aganira n’Isango Star, yagize ati: “inkoko nigeze gukuza z’itsinda, uko twari twazoroye zose ari 300, nahise nzigabagabanya abo mu itsinda, nabo duhuriye mu mushinga ariko n’aba baturage bose tubana. Ndagira ngo nkumenyeshe ko nta rugo ushobora kugeramo ngo usange nta nkoko irurimo. Kuko njyewe iyo mfite ikiraro cy’inkoko cyakuza, ndagenda ku muturage nkamubwira nti ‘ muziko mfite inkoko zakuze?”
“ ubwo rero urebye abantu b’inaha bose bamaze kwinjira mu bintu by’inkoko, kandi nziko bose bazijyana bakagaruka bakavuga ngo ‘ ya nkoko yangiriye umumaro.”
Rusilibana Jean Marie Vianney; Visi Meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko muri gahunda yo kwitura inkoko 94 640 zimaze guhabwa abaturage bari mu bukene. Avuga ko bizeye ko abazihawe zizabafasha kwiteza imbere kuko bababa hafi, ndetse no kwitura bikomeje kugira ngo bafashe n’abandi bari mu bukene kubuvamo.
Yagize ati: “ ubu dukora ibintu bibiri: ni ugutanga ugaha abaturage ariko nabo muri wa muco mwiza wo kugira ngo nabo baremere bagenzi babo, hari abandi baba bari ku rutonde bagomba guha, ibyo twita ‘Person’. Rero ibyo byose, tuganda tubifatanya kuko birahinduka.”
Nshokeyinka Joseph; Umuyobozi w’umushinga PRISM wa Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigega mpuzamahanga IFAD binyuze muri Minagri mu kigo cyayo RAB, avuga ko intego z’umushinga zo gukura abaturage mu bucyene binyuze mu kubafasha mu bworozi bw’amatungo magufi zagezweho bitewe na gahunda yo korozanya mu baturage.
Yagize ati: “byibuze imiryango igeze ku 15 984 imaze guhabwa amatungo y’inkoko binyuze mubo twaziguriye bwa mbere. Ariko wareba na gahunda yo kwitura, aho itanga umusaruro kuko byibuze imiryango igeze ku 6 750 yabonye inkoko iziguriwe n’umushinga. Ariko niba mubireba neza, indi miryango igeze 9200 imaze kubona inkoko, yo murumva ko inaruta iyo twahaye bwa mbere.”
Intego y’umushinga PRISM usigaje umwaka umwe ngo urangire, kwari ugushyira mu matsinda yo kwiteza imbere,abaturage 23 400 ariko bararenze bageze ku 28 000. Ibi bikaba byaratewe na gahunda yo kwitura, aho boroza bagenzi babo.
Ni mu gihe umuhigo wo gushinga amatsinda ugeze kuri 98%, kuko hamaze gushingwa amatsinda 1147 mu 1170 ateganijwe. Intego kandi y’umushinga ni ukuzasoza ibikorwa byawo ugeze ku miryango 26 355 yo mu turere 15 mu gihugu.