HomeSportsRwanda: Hari kubera inama ya Rugby yahuje ibihugu 15 byo muri Afurika

Rwanda: Hari kubera inama ya Rugby yahuje ibihugu 15 byo muri Afurika

Published on

spot_img

Guhera kuri uyu wa Gatatu taliki 28 Kanama kugeza ku wa Gatandatu taliki 1 Nyakanga 2024, mu Rwanda hari kubera inama yiga ku iterambere ry′umukino wa Rugby muri Afurika, yitabiriwe n′ibihugu 15 biri kuzamuka neza muri uyu mukino.

Iyi nama igamije kongera ubushobozi mu bihugu byo muri Afurika muri Rugby, iterambere rirambye no kwagura umukino wa Rugby hirya no hino kuri uyu Mugabane.

Inama yiswe ′2024 Growth Conference ′yahuje ibihugu 15 biri kuzamuka neza mu mukino wa Rugby hirya no hino muri Afurika, harimo n′ u Rwanda.Ibindi bihugu birimo ni Algeria, Botswana, Burkina Faso, Burundi, Cameroun, Côte d’Ivoire Eswatini, Ghana, Mauritius, Morocco, Namibia, Nigeria, Senegal na Zambia.

Intego nyamukuru kuri iyi nama, ni ugutanga amahugurwa atandukanye mu mukino wa Rugby, ndetse no kuwuteza imbere muri Afurika.

Rugby hirya no hino muri Afurika ikomeje kwaguka, yewe hamaze kugaragara impano nyinshi zikina uyu mukino .

Minisitiri wa Siporo Bwana Richard Nyirishema yavuze ko umukino wa Rugby usanzwe uriho unazwi ariko hakibonekamo imbogamizi .

Yagize ati”:Umukino wa Rugby uramenyerewe ariko uracyafite imbogamizi kuko imikono iracyari mike birasaba ko yongerwa mu Rwanda no hanze yarwo muri Afurika.”

Yasoje avuga ko bazakomeza gukorana nkuko bikwiye kandi ibikorwa byose bazageza muri Minisiteri ya Siporo bazabifatanya bigashyirwa mubikorwa.

Umuyobozi wa Rugby ku rwego rw′Afurika Bwana Herbert Mensah yavuze ko Rugby arumukino wa kabiri muruhando mpuzamahanga ko bikwiye ko washyirwamo imbaraga ugatera imbere.

Nyuma y’aya mahugurwa, Federasiyo ya Rugby izahita ikomereza mu mashuri aho ku bufatanye na World Rugby Union, bagiye kongerera ubushobozi abatoza b’imbere mu gihugu ndetse bakanashinga amashuri y’icyitegererezo azatuma uyu mukino urushaho gutera imbere.

Latest articles

Nyagatare : Le Député Masozera Encourage les Jeunes et les Femmes à Accroître la Production en Utilisant les Opportunités Disponibles

Les membres du Parti pour la Démocratie et la Protection de l'Environnement du district...

RWAMAGANA – Muyumbu : Il a été souligné que l’égalité des genres ne signifie pas un conflit

Divers dirigeants et habitants du district de Rwamagana ont participé au lancement de la...

NYARUGURU: UN JEUNE COIFFEUR DE 23 ANS, POURSUIVI POUR VIOL DE MINEURE

Ce 6 septembre 2025, le Bureau Rwandais d’Investigation (RIB) a arrêté un jeune homme...

La police arrête un homme soupçonné de terroriser les résidents

Nyanza est l'une des zones les plus listées rouges . La police du district...

More like this