Site icon Ijari News

SUPER GLUE YABA IKORANYE UBUROZI BWICA UMUNTU NK’UKO BIVUGWA MURI IYI MINSI ? TWAKOZE UBUSHAKASHATI TUNABAZA MUGANGA

Muri iyi minsi hamwe na hamwe mu gihugu haravugwa ko “colle” izwi kw’izina rya Super Glue”, ko ngo yaba ikoreshwa n’abagizi ba nabi mu kuroga abantu cyane isutswe mu nzoga.
By’umwihariko mu tugari dutatu twegeranye twa Mpanda na Mbasa two mu murenge wa Kibeho na Raranzige ko mu murenge wa Rusenge, mu karere ka Nyaruguru, abaturage bacitse ururondogoro. Baragaruka kuri iyi colle bavuga ko iri gukoreshwa cyane n’abagizi ba nabi bica abantu, bayishyize mu nzoga, cyane cyane izo bita « ibyuma ». Mu gihe cy’amezi abiri, haravugwa abantu bane, baba barapfuye bitunguranye ngo bazize iyo colle bivugwa ko banyweye mu tubari.
Umwe mu baturanyi b’umugabo uherutse gupfa amanzaganya yagize ati « Nyakwigendera yafashwe nyuma yo kunywa inzoga ku isoko rya Rugalika. Yafashwe aribwa mu nda. Bamujyanye kwa Muganga biranga, bucya apfa. Abantu b’abagome bari kuroga abandi bakoresheje super glue. Bacunga ku jisho uwo bashaka kwica bakayishyira mu nzoga ari kunywa atabizi. Uyinyoye ntakira. »
Imvugo nk’iyo iravugwa kandi mu midugudu itandukanye abitabye imana bari batuyemo.
Nyuma yo kumva ayo makuru Ijarinews.com yakoze ubushashkatsi bw’ibanze kuri murandasi. Harebwa ibigize super glue (composition chimique), inabaza bamwe mu baganga b’inzobere.
Ubushashasti bwerekana ko super glue ari ubwoko bwa « colle “ bwitwa « cyanacrylate de méthyle » ( C5H5NO2).Nta burozi bwica abantu burimo. Ikoreshwa mu guteranya ibintu cyangwa kubihoma.
Amakuru yavuye ku rubuga www.chamestryislive.com yerekana ko iyi colle nta kinyabutabire kirimo gishobora kwica umuntu. Ariko nanone ntabwo byemewe kuyinywa. Uru rubuga ruvuga ko umuntu ayinyweye ikagera mu gifu yagira ikibazo gito gishobora kwikiza. Byaba bikomeye akajya kwa muganga ikibazo kigakemuka.
Uru rubuga ruvuga ko gushyira super glue mu kanwa bishobora gutera udusebe duto, tutagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu kuko dushonora kwikiza.
Super Glue kandi birabujijwe kuyikoza ku maso. Igihe umuntu ari kuyikoresha ibyiza ngo ni ukwambara indorerwamo zikingira amaso umwuka usohoka muri super glue. Ubuhashakasti bwerekana nta muntu uramenyekana wagize ikibazo gikomeye gitewe na super glue.
Ijarinews.com  yabajije kandi umwe mu baganga b’inzobere ukora mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare ( CHUB), nawe yemeza ko super glue ubwayo idashobora kwica umuntu kubera ko yayinyoye. Yagize ati « Ntibishoboka. Ko ari colle se yagera mu gifu gute ? Niyo wayinywa mu nzoga, ikibazo cyagaragara mu kanwa cyangwa mu muhogo. Icyo gihe kandi, kwa muganga bamuvura agakira. Ndakeka ko ari izindi ndwara zibica atari super glue. Super glue ni igitabire kitanyobwa n’umuntu ariko si uburozi. Umuntu wakwibeshya akayinywa ageze kwa muganga bamuvura agakira. »
Uyu muganga aha ubutumwa abaaturage bafite iyo myumvire kujyana umurwayi wese kwa Muganga. Igihe yitabye Imana bakajya babaza Muganga kugirango bamenye neza ikimwishe aho gukwiza ibihuha. Yongeraho ati « Uburozi bubaho.Ariko umuntu ashoboro no kwicwa n’indi ndwara nko guhagarara k’umutima, diabete,… Muganga niwe uvuga ikimwishe. »
Domice Gasarabwe

Exit mobile version