HomeAmakuruU Rwanda rwatumijeho Ambasaderi wa Canada

U Rwanda rwatumijeho Ambasaderi wa Canada

Published on

spot_img

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje impamvu zatumye itumiza Ambasaderi wa Canada mu Rwanda, kugira ngo ziganirweho n’impande zombi, zirimo kuba Canada Ishinja Nkana u Rwanda ibirego by’ibinyoma ko rugira uruhare mu marorerwa abera mu burasirazuba bwa DRC.

Ni nyuma yuko Guverinoma ya Canada na yo ifashe ingamba z’ibihano ku Rwanda irushinja kugira uruhare mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yari yanahise ishyira hanze itangazo, rivuga kuri izi ngamba,

Muri iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Werurwe 2025, yari yavuze ko ikeneye ibisobanuro kuri ibyo birego by’ibinyoma no guharabika iki Gihugu.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri kandi, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yashyize hanze itangazo rigaragaza ko yatumije Ambasaderi wa Canada mu Rwanda kugira ngo haganirwe ku byatangajwe n’Igihugu cye.

Iri tangazo rivuga ko “Nyuma yuko itangazo rya Canada rishinja u Rwanda kugira uruhare mu makimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC, Minisiteri y’Ububanyu n’Amahanga uyu munsi yatumije Ambasaderi wa Canada.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza igaragaza ingingo zazamuwe zatumye hafatwa iki cyemezo cyo guhamagaza Ambasaderi wa Canada mu Rwanda, zirimo kuba “Canada yashinje ibigambiriye u Rwanda amarorerwa abera mu burasirazuba bwa DRC, mu gihe ibyo byaha bikorwa ku manywa y’ihangu na FARDC ndetse n’imitwe ya Guverinoma ya Congo.”

U Rwanda ruvuga kandi ko Canada yirengagije impungenge rutahwemye kugaragaza z’umutekano warwo, ndetse iki Gihugu kikaba cyakingiye ikibaba ubutegetetsi bwa Congo Kinshasa n’abambari bayo barimo umutwe w’abajenosideri wa FDLR mu bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu biri bukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi mu Kivu ya Ruguru, iy’Epfo, ndetse no muri Ituri.

U Rwanda ruvuga ko rudashobora kugira icyo rugurana intego zarwo rwiyemeje zo kurinda abaturage, ndetse no gusigasira umutekano w’Igihugu.

Latest articles

Les bus ne s’arrêteront pas plus de 10 minutes à un arrêt ; nouvelles directives pour le transport de passagers à Kigali

La réunion du Cabinet tenue le 28 novembre 2025 a approuvé un nouveau modèle...

Nyagatare :Le ministre de l’Agriculture et de l’Elevage, le Dr Cyubahiro Mark Bagabe, a exhorté la population à respecter l’hygiène

Le Travail Communautaire Axé sur les Campagnes d'Hygiène à Nyagatare Dans tous les secteurs du...

Kamonyi:Agnès Uwera demande une aide pour que son enfant handicapé puisse se rendre à l’école.

Dans la Secteur  de Runda, district de Kamonyi, nous rencontrons Uwera Agnès, une mère...

Nyagatare :Matsiko Gonzage a dit qu’une coopérative qui n’apporte rien à ses membres ne peut rien apporter au pays.

Aujourd'hui, au niveau du District de Nyagatare, la Journée Internationale des Coopératives a été...

More like this