HomeTechnologyUko Polisi yirukankanye umushoferi kuva Kicukiro agafatirwa Kacyiru

Uko Polisi yirukankanye umushoferi kuva Kicukiro agafatirwa Kacyiru

Published on

spot_img
 

Image

Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yerekanye umushoferi witwa Mwiseneza Dan utwara imodoka ya Yutong ya Kampani ya Yahoo mu Mujyi wa Kigali, wafashwe tariki 17 Mutarama 2025 ahagana saa munani z’urukerera ahagaze mu muhanda yasinziririye kuri vola.

Icyo gihe abaturage bahaye polisi amakuru ko hari imodoka ihagaze umwanya munini imbere ya gare ya Nyanza ya Kicukiro.

Ni nyuma y’aho hari amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imodoka ya Yutong yiruka cyane ikurikiwe na polisi ndetse n’abamotari.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 26 Mutarama 2025, ubwo Mwiseneza yerekwaga itangazamakuru, Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yavuze ko polisi yageze Kicukiro igasanga Mwiseneza yasinziririye mu modoka.

Asobanura ko umushoferi yakangukiye hejuru, yatsa imodoka ariruka, abapolisi bari mu kazi Rwandex baramuhagarika aranga arakomeza, ariko aza gufatirwa Kacyiru.

SP Kayigi yagize ati: “Polisi ahageze asanga imodoka irakinze koko ihagaze mu muhanda akomangira umushoferi, umushoferi yari yasinziriye.

Akangutse yahise yatsa imodoka ariruka aho kugira ngo akingure avugane n’umupolisi. Abamotari bamwirutseho, polisi iramukurikira ariko ibonye ko ashobora kuba yateza ibibazo bikomeye polisi iramureka ahubwo bavugana na polisi yari iri imbere Rwandex nabo abagezeho yanga guhgarara.

Yakomeje kwiruka kugeza ubwo polisi yigiriye inama yo gushyiraho bariyeri afatirwa Kacyiru, yanze kumvira.”

Mwiseneza akimara gufatwa yarapimwe, basanga yanyoye ibisindisha ku kigero cya 251 mu gihe umuntu muzima aba ari munsi ya 80.

SP Kayigi akomeza agira ati: “Yapimwe urumogi, yagize ikigero cya mililitiro 136 yo mu maraso mu gihe umuntu muzima agira mililitiro ya 0.20 mu maraso.

Bigaragare ko yakoresheje urumogi kandi yari yananyoye ku bisindisha ari cyo cyatumye agira iyo myitwarire akanasinzira mu muhanda.”

SP Kayigi avuga ko Mwiseneza yakoze ibyaha bibiri; birimo n’icyaha cyo gutwara imodoka yanyoye ibisindisha.

Iki gihanwa n’amategeko y’u Rwanda mu ngingo ya 10 y’itegeko ryo mu 1987, rivuga ku bihano bijyanye n’umuntu utwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha.

Akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha urumogi, nacyo kikaba giteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 263 y’itegeko ryo mu 2018.

Akomeza agira ati: “Hari amakosa yakoze yo mu muhanda, kwanga kubahiriza amabwiriza, kuba polisi yaramuhagaritse akanga guhagarara, kugenda nabi mu muhanda ibyo byose hazakurikizwa amategeko, hakurikizwe n’amabwiriza ajyanye n’ibigenga abantu bakoze ibyaha nk’ibyo ngibyo n’amakosa yo mu muhanda.”

Polisi ivuga ko atari byiza kuba umuntu yahagarikwa atwaye ikinyabiziga ngo narangiza yiruke aho guhagarara.

Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yibutsa ba nyiri amakampani guha akazi abashoferi b’inyangamugayo.

Ubuyobozi bwa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, busaba abashoferi kudatwara imodoka banyoye ibisindisha.

Latest articles

Les bus ne s’arrêteront pas plus de 10 minutes à un arrêt ; nouvelles directives pour le transport de passagers à Kigali

La réunion du Cabinet tenue le 28 novembre 2025 a approuvé un nouveau modèle...

Nyagatare :Le ministre de l’Agriculture et de l’Elevage, le Dr Cyubahiro Mark Bagabe, a exhorté la population à respecter l’hygiène

Le Travail Communautaire Axé sur les Campagnes d'Hygiène à Nyagatare Dans tous les secteurs du...

Kamonyi:Agnès Uwera demande une aide pour que son enfant handicapé puisse se rendre à l’école.

Dans la Secteur  de Runda, district de Kamonyi, nous rencontrons Uwera Agnès, une mère...

Nyagatare :Matsiko Gonzage a dit qu’une coopérative qui n’apporte rien à ses membres ne peut rien apporter au pays.

Aujourd'hui, au niveau du District de Nyagatare, la Journée Internationale des Coopératives a été...

More like this

Les bus ne s’arrêteront pas plus de 10 minutes à un arrêt ; nouvelles directives pour le transport de passagers à Kigali

La réunion du Cabinet tenue le 28 novembre 2025 a approuvé un nouveau modèle...

Nyagatare :Le ministre de l’Agriculture et de l’Elevage, le Dr Cyubahiro Mark Bagabe, a exhorté la population à respecter l’hygiène

Le Travail Communautaire Axé sur les Campagnes d'Hygiène à Nyagatare Dans tous les secteurs du...

Kamonyi:Agnès Uwera demande une aide pour que son enfant handicapé puisse se rendre à l’école.

Dans la Secteur  de Runda, district de Kamonyi, nous rencontrons Uwera Agnès, une mère...