HomeNewsUko wakwirinda Hemoroide, indwara ibabaza cyane

Uko wakwirinda Hemoroide, indwara ibabaza cyane

Published on

spot_img
Abantu benshi bakunze kurwara hemorroide ariko bitewe n’aho iyi ndwara ifata bituma benshi batavuga ko bayirwaye kandi burya ngo ushaka gukira indwara arayirata. Umuntu uwo ari we wese ashobora kurwara iyi ndwara haba ku bakiri bato cyangwa se abakuze. Niba usanzwe urwara iyi ndwara rero,ushobora kuyikira mu gihe gito cyane kandi mu buryo bworoshye.Ese ni iki gitera iyi ndwar

Hemoroide ni ukubyimba kw’imiyoboro y’amaraso (veines) yo mu kibuno aho imyanda isohokera igafata ku mwenge w’ikibuno mo imbere cyangwa inyuma, maze hakabyimba ku buryo umuntu iyo agiye kwituma ababara cyane

Abantu benshi bakunze kurwara hemorroide ariko bitewe n’aho iyi ndwara ifata bituma benshi batavuga ko bayirwaye kandi burya ngo ushaka gukira indwara arayirata. Umuntu uwo ari we wese ashobora kurwara iyi ndwara haba ku bakiri bato cyangwa se abakuze. Niba usanzwe urwara iyi ndwara rero,ushobora kuyikira mu gihe gito cyane kandi mu buryo bworoshye.

Ese ni iki gitera iyi ndwara?

Iyi ndwara ishobora guterwa n’ibintu bitandukanye birimo: Kuba hari umuntu wo mu muryango wawe uyirwara, Indyo idakungahaye kuri fibres, Gufata ibyo kunywa birimo alcool, Kugugarara cyangwa se gucibwamo, Guhora wicaye umwanya munini, Gutwita cyangwa se kubyara, Umubyibuho ukabije, isuku nke ku mubiri wawe, kwikorera ibintu biremereye, Kutanywa amazi menshi,…

Ibimenyetso byayo ni ibi bikurikira:

Kubabara mu kibuno, kuribwa cyane mu gihe uri kwituma, kuzana akantu kameze nk’akabyimba mu kibuno,…

Hari uburyo bwiza bushobora kugufasha gukira hemoroide burimo gufata glyceline ugasiga ahababara bifasha gutuma horoha ndetse n’uburibwe bukagabanuka.

Gufata byo kurya bikungahaye kuri fibre bizakurinda kugugarara ndetse bigufashe kwituma ibyoroheje bityo bikurinde ububabare.

Gufata amavuta ya coco ukayasiga ahafite ikibazo,ndetse no gufata vinaigre ukavangamo utuzi duke ubundi ukajya usiga ahari ikibazo, ukabikora gatatu ku munsi

Guhindura ubuzima wabagamo: Kugabanya stress, kuruhuka bihagije, kwambara imyenda y’imbere ikoze muri coton, kwirinda kwicara umwanya munini, guhagarika ibintu bifite alcool, kunywa amazi menshi nibura litilo 2 ku munsi ndetse no kwirinda ibiryo byo mu nganda.

Latest articles

Les bus ne s’arrêteront pas plus de 10 minutes à un arrêt ; nouvelles directives pour le transport de passagers à Kigali

La réunion du Cabinet tenue le 28 novembre 2025 a approuvé un nouveau modèle...

Nyagatare :Le ministre de l’Agriculture et de l’Elevage, le Dr Cyubahiro Mark Bagabe, a exhorté la population à respecter l’hygiène

Le Travail Communautaire Axé sur les Campagnes d'Hygiène à Nyagatare Dans tous les secteurs du...

Kamonyi:Agnès Uwera demande une aide pour que son enfant handicapé puisse se rendre à l’école.

Dans la Secteur  de Runda, district de Kamonyi, nous rencontrons Uwera Agnès, une mère...

Nyagatare :Matsiko Gonzage a dit qu’une coopérative qui n’apporte rien à ses membres ne peut rien apporter au pays.

Aujourd'hui, au niveau du District de Nyagatare, la Journée Internationale des Coopératives a été...

More like this