HomeNewsUmugore utwite agomba kurya imbuto zihagije

Umugore utwite agomba kurya imbuto zihagije

Published on

spot_img

Indyo yuzuye ni ingenzi ku buzima bw’umugore utwite ndetse n’umwana atwite, by’umwihariko hakiganzamo imboga n’imbuto nka bimwe mu biribwa bikize ku ntungamubi ndetse n’imyunyungugu.

Kurya imbuto n’imboga ku mugore utwite kandi bimufasha guhangana n’ibibazo by’impatwe (constipation), usanga biri rusange ku bagore batwite.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imbuto 7 umugore utwite akwiye kwibandaho. Twifashishije inkuru ishingiye ku bushakashatsi, yanditswe n’ikinyamakuru cyandika inkuru z’ubuzima cyitwa healthline.com, ifite umutwe ugira uti « 7 Nutritious Fruits You’ll Want to Eat During Pregnancy _ Imbuto 7 ukeneye kurya mu gihe utwite »

Muri izo mbuto harimo: amaronji (oranges), imyembe, avocat ndetse n’indimu

Impamvu amaronji (oranges) ari ingenzi ku mugore utwite ni uko atuma umubiri we uhorana ubuhehere. Bitewe no kuba akize kandi ku ntungamubiri yitwa folate cg folic acid, afasha mu kwirema neza k’ubwonko n’uruti rw’umugongo by’umwana, bikamurinda ubumuga ashobora kuvukana.

Uru rubuto runakize kandi kuri vitamin C na yo y’ingenzi cyane

Umwembe ni urundi rubuto rw’ingenzi ku mugore utwite kuko rukize kuri Vitamin C, na vitamine A. Iyo umugore agiye kubyara afite vitamin A idahagije, bishobora kumuviramo ibibazo birimo diarrhée ndetse na za infection zo mu buhumekero, bitewe n’ubudahangarwa buke bw’umubiri.


Avocat zo zikize ku ntungamubiri nka vitamin B, vitamin C, vitamin K, magnezium, pottasium, magnesium, choline na fiber.

Magnezium na Pottasium ziri muri avocat, zifasha abagore batwite kutagira isesemi, by’umwihariko potassium ikanabarinda kuribwa amaguru, ibibazo ubundi abagore benshi batwite bahura na byo. Choline yo ifasha mu mikuri y’ubwonko n’imyakura by’umwana.

Indimu na zo ni ingenzi cyane. Zifasaha mu igogora ry’amafunguro umugore yariye, bityo bikamurinda impatwe (constipation). Zinamurinda kandi kugira isesemi.

Mu zindi mbuto 7 umugore akwiye kwibandaho mu mafunguro ye ya buri munsi harimo : imineke, inkeri ndetse na pome (apple)


Imineke icyize kuri potassium, vitamin B6, vitamin C na fiber. Ibyo bituma na yo ifasha mu kurwanya constipation ndetse n’isesemi.

Inkeri zo zikize kuri carbohydrates, folate, fiber na vitamin C. izo carbohydrates zifasha umugore kugira imbaraga kandi n’intungamubiri byorohera kunyura mu ngobyi umwana aba arimo na we zikamugeraho

Pome (apple) na zo ni ingenzi kuko zikize kuri fiber, vitamin A, vitamin C, potassium na pectin.

Pectin ni intungamubiri y’ingenzi mu gutuma za bacterie nziza ziba mu mubiri zikura bityo bikakurinda imbi zishobora kuguteza ibibazo.

Imbuto rero ni ingenzi cyane ku buzima bw’umugore utwite ndetse n’umwana atwite. Abahanga mu buzima bagira inama abagore batwite ko nibura barya ubwoko bubiri cyangwa bune bw’imbuto buri munsi, bakarya nibura igipande kimwe kuri buri rubuto.

 

 

Latest articles

Ministère de la Santé exhorte les jeunes à rester vigilants car le VIH reste une menace    

Lors de sa participation à un événement sportif communautaire organisé dans la ville de...

IAS 2025 : PrEP et autodépistage du VIH, de nouvelles approches pour prévenir la propagation du SIDA

Kigali a accueilli la conférence internationale organisée par l’IAS 2025 (*International AIDS Society*), qui...

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...

Rwanda’s Debt Structure as of December 2024

The figures from the Ministry of Finance and Economic Planning reveal that as of...

More like this

Ministère de la Santé exhorte les jeunes à rester vigilants car le VIH reste une menace    

Lors de sa participation à un événement sportif communautaire organisé dans la ville de...

IAS 2025 : PrEP et autodépistage du VIH, de nouvelles approches pour prévenir la propagation du SIDA

Kigali a accueilli la conférence internationale organisée par l’IAS 2025 (*International AIDS Society*), qui...

IAS 2025 Kigali: A Turning Point for Global HIV Advocacy, Innovation, and Equity

As the 13th IAS Conference on HIV Science (IAS 2025) opens today in Kigali,...