Nyanza :Umugabo yapfuye nyuma yo kunwa isosi y′ihene

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, Nibwo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Cyabakamyi, umugabo witwa Fideli yapfuye nyuma yo kunywa isosi y′ihene, bikekwa ko yazize amadayimoni bamutegeye mu ihene yari yabanje kubaga.

Bamwe mu baturage babonye nyakwigendera mbere yuko apfa, babwiye BTN ko mbere yuko yitaba Imana yari yabanje kubaga ihene y′ibara rimwe isa umweru noneho nyuma yo kuyibaga ahita atengurwa araremba.Bakomeza bavuga ko nubwo yari asanzwe abaga ihene, ngo " Iyanyuma yabaze ishobora kuba yaririmo amadayimoni kuko nuko yagaragaraga ifite uruhu rw′ibara rimwe ry′umweru bitari bisanzwe muri make ishobora kuba yari irimo amadayimoni noneho yayica agahita ayivamo akamwinjiramo".

Umugabo wahaye ubuhamya BTN yatangaje ko nyakwigendera Fideli nyuma yo gutengurwa yahise azamuka ku kabari ajya kwakayo isosi y′indi hene yari yabazwe noneho ayinyweye ahita agagara bimuviramo gupfa.

Nyiri kabari kaguyeho Fideli yavuze ko isosi yanyweye atari yo yamwishe kuko n′ubundi yahageze babona arembye bakamuramiza iyo sosi noneho babonye arembye bamusaba kujyanywa kwa muganga ariko ababera ibamba avuga ko ategereje umuganga wa gakondo.Nyiri hene witwa Uwiragiye Samsoni, bikekwa ko yari irimo amadayimoni, yahakanye ibyo ashinjwa ahubwo abwira umunyamakuru ko ibyo bavuga ari ibinyoma dore ko yari asanzwe amubagira.

Agira ati" Barabeshya kuko Fideli siyishwe n′iyo hene kandi ntamadayomoni yari ifite".

Nubwo aba bombi biregura bavuga ko batagize uruhare mu rupfu rwe, abaturage bibaza impamvu nyiri kabari yahise asaba inzego zibanze guhita ashyingurwa ntaperereza ribayeho bityo bagasaba ko abakekwa bashyikirizwa ubutabera kigirango bahanywe n′amategeko mu gihe icyaha cyaba kibahama.

Twagerageje kuvugisha inzego z′ubuyobozi ntibyayikundira ariko igihe hazamenyekana ikihishe inyuma y′urupfu rwa nyakwigendera Fideli, tuzabigarukaho mu nkuru ziri imbere.

 

0 Comments
Leave a Comment