Mukanemeye Madeleine yagaragaje urukundo akunda Paul Kagame

Mu bikorwa byo kwamamaza, umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, byaberaga mu karere ka Huye, Umukecuru Mukanemeye Madeleine uzwi nka ’Mama Mukura’ yagaragaje ko akunda Paul Kagame ndetse ko amurutira ababyeyi kuko ngo yamwubakiye inzu yo kubamo.

Uyu mukecuru uvuga ko afite imyaka 102 yagize ati: “Nishimye cyane, kwakira Paul Kagame, nabyutse saa Cyenda kugira ngo tumwereke ko tumwishimiye. Njye ndamushimira ko yaduhaye amajyambere muri Huye”.

Yakomeje agira ati: “Biratandukanye ubu ndetse no mu myaka yo ha mbere yacu, kuko nta wakundaga undi aho wasangaga abantu bafite urwango rushingiye ku moko. Kagame ni inkoramutima yanjye abandi bakaba abavandimwe n’inshuti bisanzwe. Kagame rwose yandutira ababyeyi banjye kuko yanyubakiye inzu ndetse mukundira ko yaduhaye urukundo, amajyambere arimo amatungo n’aho kuyororera n’ibindi".

Umubare munini wari witabiriye iki gikorwa bari bambaye ibirango by’umuryango wa RPF, bagaragaza umunezero baterwa no kuba bagiye kongera kumubona imbona nkubone, bakamushimira ibyo yabakoreye byiganjemo ibikorwa remezo n’ibindi.

 

 

0 Comments
Leave a Comment