Inzego z′ubuzima zasabye abaturarwanda kwipimisha Kanseri hakiri kare

Mu gihe igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuvuzi bushingiye ku ikoranabuhanga, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kwita ku barwayi hakiri kare, mu rwego rwo kwirinda ko indwara zimwe na zimwe nka kanseri zigera ku rwego rukomeye.

Ibi Dr. Nsanzimana yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024 mu nama y’iminsi itatu ibera mu Rwanda, ihurije hamwe inzobere z’abaganga baturutse mu bihugu 18, cyane cyane ibivuga Igifaransa.

Iyo nama yibanda ku ndwara zifata urwungano ngogozi n’umwijima, ndetse no ku buryo bwo kongera serivisi zijyanye no kuvura izi ndwara mu bihugu bya Afurika.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko kanseri yo mu mara ari imwe mu ndwara zishobora kwirindwa binyuze mu kwisuzumisha hakiri kare.

Yashimangiye ko abarwayi bakeneye serivisi z’ubuzima zinoze zibatuma badakomeza kugerwaho n’ingaruka zikomeye zituruka ku ndwara nka kanseri, indwara z’umutima na diyabete, ziza ku isonga mu gutera impfu mu Rwanda.

Yagize ati: "Abantu bagomba kwegerwa bagasuzumwa kare, kugira ngo twirinde ko indwara zimwe na zimwe, cyane cyane kanseri, zigera ku rwego rwo kuzahaza umubiri. Iki ni cyo gihe cyo gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’ibi bibazo, tugaruza igihe twatakaje."

Mu myaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu guteza imbere ubuvuzi, aho buri myaka 10, nk’uko Dr. Nsanzimana yabisobanuye, igihugu cyashyizeho gahunda nshya zigamije kuzamura urwego rw’ubuvuzi, kandi muri iki gihe ikoranabuhanga rikaba ari ingenzi mu kugera kuri iyi ntego.

Iyo nama yahuje abaganga batandukanye yabaye urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kureba uko serivisi zijyanye n’indwara zifata urwungano ngogozi n’umwijima zagera kuri benshi.

Dr. Nsanzimana yavuze ko ibi biganiro ari ingenzi mu gufasha abaganga gutegura gahunda z’ubuvuzi zishingiye ku bwitange no kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima.

Minisitiri w’Ubuzima yasabye inzego z’ubuzima kongera imbaraga mu kwita ku ndwara zifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage, hagashyirwa imbere gahunda zo gusuzuma no gukumira indwara hakiri kare.

Kuri ubu indwara 3 ziza ku isonga mu gutera impfu mu Rwanda ni kanseri, indwara z’umutima ndetse na Diyabete, aha rero niho ngo hagomba gushyirwa ingufu, inzego z’ubuzima zikaba zisabwa kurushaho kwita ku bijyanye n’izi ndwara.

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment