U Rwanda rwatangaje ko rwatsinze icyorezo cya Marburg
Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ku mugaragaro ko igihugu cyamaze gutsinda no kurandura burundu icyorezo cya Marburg (MVD), nyuma y’iminsi 42 nta murwayi mushya wagaragaye.
Iyi ntambwe ikomeye imaze kugerwaho n’urwego r’ubuzima mu Rwanda, itangajwe nyuma y’iminsi 42 yikurikiranya nta murwayi mushya wagaragaye, ndetse iyo minsi ikaba yarabayeho nyuma y’uko umurwayi wa nyuma akize agasezererwa kwa muganga.
Ibi kandi bijyanye n’amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), yemera ko nyuma yo gusoza neza ubuvuzi ku murwayi wa nyuma wari waragaragaye hagombaga gutangazwa ko icyorezo cyacitse nibura ari uko hashize ukwezi n’igice.
Umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Marburg yagaragaye mu Rwanda hagati mu kwezi kwa Nzeri 2024, abantu banduye iki cyorezo bagera kuri 66,cyahitanye ubuzima bw’abantu 15, mu gihe abandi 51 bakize neza.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagize ati: "Iki ni igikorwa cy’ingenzi mu rwego rw’ubuzima rusange rw’u Rwanda. Nubwo tubabajwe n’ubuzima bwatakaye, turashima intambwe yatewe. Ibi byashobotse kubera umurava w’abakozi b’ubuzima, guverinoma n’abafatanyabikorwa bacu, aho twakoranye neza kandi byihuse mu guhangana n’iki cyorezo. Twabashije kumenya inkomoko yacyo ko cyaturutse mu nyamaswa, kandi dukomeza gushyira ingufu mu gukaza uburyo bwo kugenzura no gukumira ibyorezo."
Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko kuva igihe umurwayi wa nyuma avuye mu bitaro hashize iminsi 42, kandi ni yo yari itegerejwe ngo hatangazwe ko cyarangiye.
Yagize ati: "Rwari urugendo rutoroshye ariko uyu munsi dutsinze icyorezo cya Marburg mu Rwanda. Marburg yararangiye, tugendeye ku mabwiriza ya OMS twagombaga kubara iminsi 42 nyuma y’igihe umurwayi wa nyuma yakiriye akava mu kigo cy’ubuvuzi. Twari tumaze iminsi tubara iminsi. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 wari umunsi wa 42, rero uyu munsi dutangaje ko Marburg yamaze gutsindwa mu Rwanda."
Kuva icyorezo cya Marburg cyagaragara, u Rwanda rwihutiye gushyiraho uburyo bwo kugikumira, hashyirwaho ibikorwa byihuse byo gupima, kuvura, gukingira, no gukangurira abaturage kwirinda.
Hahise hashyirwaho icyicaro cyihariye gikora amasaha 24/7 kugira ngo gikurikirane ibijyanye no kugenzura, gupima, kuvura abarwayi, gukingira, gutanga amakuru no gukangurira abaturage kwirinda.
Kubera ubufatanye bwiza hagati ya guverinoma, abakozi b’ubuzima n’abafatanyabikorwa, icyorezo cyashoboye guhashywa mu buryo bunoze kandi bushingiye ku bumenyi.
Ku wa 27 Nzeri 2024 ni bwo umurwayi wa mbere wa Marburg yagaragaye mu Rwanda, abantu banduye virusi ya Marburg bose hamwe bari 66, abapfuye ni 15, abakize ni 51.
U Rwanda rutangaje ko rwatsinze burundu icyorezo cya Marburg nyuma y’uko ikigo Africa CDC cyari cyameze kwemeza ko rwatsinze iyo virusi, aho mu kwezi gushize cyari cyasabye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) gukuraho ibyemezo zafatiye u Rwanda kubera icyorezo cya Marburg, cyane cyane zirebana n’ingendo z’abaturuka cyangwa bajya muri Amerika.
0 Comments