Gasabo:Harasabwa ubushishozi ku bipimo by’amafunguro ahabwa abana ku ishuri
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza 2024, Mu karere ka Gasabo, RSB na Minicom basoje amahugurwa y’abari mu ruhererekane rwo kugaburira abanyeshuri ku mashuri ifunguro rya saa sita.
Ni amahugurwa RSB yavugiyemo ko mu kwezi kwa Gatandatu 2025 hazashyirwaho ishuri ryigisha amashuri guteka ibyujuje ubuziranenge.
Bamwe mu bari mu ruhererekane rwo kugemura no gutekera abanyeshuri bavuga ko hakiri imbogamizi mu gusuzuma ubuziranenge bw’ibiribwa, bityo ko icyo kigo nigishyirwaho kizabafasha gutanga ibyujuje ubuziranenge.
Hakizimana Jean Damascene, rwiyemezamirimo ugemura ibiribwa ku mashuri mu Mujyi wa Kigali, yagize ati: “Ahantu hari icyuho ni ukujya ku masoko, ukamenya ibyo uhitamo, akenshi ba rwiyemezamirimo. Kubera ko baba bashaka inyungu bihitiramo ibihendutse kuruta ibindi kuko ibihendutse rimwe na rimwe ntabwo biba byujuje ubuziranenge.”
Mujawamariya Odette, Umuyobozi w’ishuri rya Remera Catholic, yagize ati: “Twebwe dupimisha ijisho ibiribwa, hari ubwo usanga ba rwiyemezamirimo batuzanira ibiribwa byamunzwe. Batuzaniye ibikoresho, tukamenya ko iyi kawunga cyangwa se uyu muceri urakwiye.”
Liliane Akimana yavuze ko aya mahugurwa bungukiyemo byinshi bibafasha gukomeza kunoza umurimo.
Yagize ati:"Nka twe abashinzwe ububiko bw′ibiribwa ku mashuri twamenye ibiribwa bitagomba kuvangwa mu bubiko, uko ububiko bugomba kuba buteye n′ibyo kwitabwaho mu kubungabunga ubuziranenge bw′ibiribwa."
Gatera Emmanuel, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amabwiriza y’Ubuziranenge muri RSB yagize ati: “Mu gusangira amakuru nk’uko byagenze mu bukangurambaga, imbogamizi twabonye harimo kudahuza amabwiriza ku bisabwa kugira ngo ibiribwa bihahirwe abanyeshuri. Abahaha ugasanga ntabwo bahuza n’icyo amabwiriza y’ubuziranenge asaba.”
Gatera Emmanuel, Umukozi wa RSB yanemeje ko muri Kamena 2025 hazashyirwaho ishuri ryigisha amashuri guteka ibyujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Icyiciro gikurikiraho ni ukuganira n’abo dufatanya muri iyi gahunda ariko mu byifuzo byacu ni ukureba ku buryo bitazarenga ukwezi kwa Gatandatu umwaka utaha byaba byakozwe.”
Ni ubukangurambaga bwatangijwe tariki ya 29 Ugushyingo 2024, bwakorewe mu Turere 11 tw’Igihugu, aho RSB yaganiriye nabo batanga amafunguro barimo abahinzi, abagemura ibiribwa, abayobozi mu Nzego z’ibanze, abayobora ibigo by’amashuri n’abandi, aho RSB ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP), yabahuguraga ku kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa.
0 Comments