Rwanda :Rwashyizeho amabwiriza y′ubuziranenge ku ngofero zikoreshwa na moto
Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge cyatangaje ko u Rwanda rwashyizeho amabwiriza y’ubuziranenge ku ngofero zikoreshwa n’abakoresha moto, ‘Casques’, mu rwego rwo gusigasira umutekano wabo.
Ni amabwiriza y’ubuziranenge azwi nka RS 576:2024-Protective helmets for motorcycle and moped users Specification nk’uko byatangajwe mu igazeti ya Leta yo ku wa 19 Kanama 2024.
Mu itangazo ryatanzwe na RSB, yamenyesheje abantu bose by’umwihariko abakora, abacuruza, ndetse n’abatumiza mu mahanga ingofero zifashishwa mu kurinda umutekano w’abakoresha ibinyabiziga byo mu bwoko bwa moto, abakoresha moto mu kazi ko gutwara abagenzi ndetse n’abo bazitwaraho (abagenzi), ndetse n’ abandi bose bakoresha inzira nyabagendwa hifashishijwe ibinyabiziga byo mu bwoko bwa moto.
Aya mabwiriza y’ubuziranenge agena ibyo ingofero (Helmets/Casques) zigomba kuba zujuje kugira ngo habungwabungwe umutekano w’abakoresha ibinyabiziga byo mu bwoko bwa moto.
Ayo mabwiriza arimo arebana n’ibyitabwaho mu kuzikora, ibigenderwaho hasuzumwa ubuziranenge bw’ingofero muri laboratwari, ndetse n’ibyitabwaho kugira ngo ingofero izakoreshwe neza ifasha kubungabunga umutekano w’uyambaye.
RSB yamenyesheje abarebwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza y’ubuziranenge avugwa kuyigana kugira ngo bahabwe ubufasha bwose bwa tekiniki bwakenerwa mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Yakomeje igira iti “Turashimira uruhare rwa buri wese hagamijwe kurengera umutekano w’abakoresha ibinyabiziga byo mu bwoko bwa moto binyuze mu kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge yavuzwe haruguru.”
Muri Gicurasi 2024 Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangije ubukangurambaga bwo gufasha abakoresha moto mu buryo butandukanye gukoresha casques zigezweho, zifite ubuziranenge bwisumbuye, bitandukanye n’izari zisanzwe.
Amabwiriza ajyanye n’ubuziranenge bw’izi casque, ajyana n’uburyo imeneka, uburyo irinda ibice by’umutwe, uburyo yorohereza umuntu kureba mu mpande zose n’ibindi.
0 Comments