Umuryango Solid′Africa watangije igikoni ntamakemwa muri CHUK

Kuri uyu wa Gatanu,Taliki 03 Mutarama 2025 ,Umuryango udaharanira inyungu wita ku barwayi, Solid Africa, watangije igikoni kigezweho mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kigamije kurandura burundu indwara ziterwa n’ imiririre mibi ikigaragara muri bamwe mu barwayi , ndetse no korohereza abarwayi abakozi n’abarwaza kubona amafunguro mu buryo buboroheye kuko nta muntu kuva ubu wemerewe kugemurira umurwayi muri ibi bitaro bya CHUK.

 Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Zachée Iyakaremye yafunguye iki gikoni ku mugaragaro , avuga ko imiryango ya kure yagorwaga kugezwaho ibyo kurya n’abari hafi bikaba byarabageragaho byatakaje umwimerere.

Yongeyeho ko muri uyu mwaka bazafungura igikoni kigezweho mu Bitaro bya Remera Rukoma mu Karere ka Kamonyi n’ibya Nyamata mu Karere Bugesera kugira ngo abarwayi babone amafunguro yujuje intungamubiri.

Ati ” Hari ibyo kurya byujuje ubuziranenge buri murwayi azajya afatira Ubuntu, uwatanze ‘komande’ yihariye azajya yongeraho amafaranga macye”.

Avuga ko ibitaro birimo ibikoni nk’ibi nta bindi biryo bizongera kwinjiramo kuko bazajya bahabwa ibyo kurya ndetse n’abarwaza bakazajya babona aho bagurira amafunguro hafi ku giciro cyo hasi cyane

Iki gikoni cyitiriwe Mike Stenbock Gemura kitchen, cyubatswe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC n’Umuryango Solid Africa, usanzwe ugemurira abarwayi badafite ubushobozi badafite  n′ababitaho.

Uyu muryango uvuga ko abarwayi benshi bari mu bitaro bagorwa no kubona ifunguro, n’abaribonye ugasanga ritujuje intungamubiri zatuma umurwayi akira neza.

Aho niho wahereye utangira kujya ugemura ibiryo mu bitaro bimwe byo mu Rwanda, aho mu myaka 14 umaze ukora, watanze amafunguro arenga miliyoni umunani ku barwayi ibihumbi magana arindwi mu Bitaro bitandatu by’uturere, ndetse n’ubu hakaba hatangwa amafunguro ibihumbi 20 ku munsi.

Nsanzabaganwa Jean amaze amezi atanu arwaje umurwayi avuga ko gutangiza iki gikoni bigiye kubafasha kubona amafunguro bitabagoye.

Ati ” Harimo abatirukaga za Rusizi, Nyagatare, urumva kugira ngo imiryango yabo ibagemurire byari bigoye. Ibyo kurya tubibona Gatatu ku munsi kandi ku bintu.”

Mukampazimaka Donatha wo mu Karere ka Ngoma urwarije muri CHUK  avuga ko cyari ikibazo gikomeye guturuka mu Ntara ukaza kurwarira cyangwa kurwariza i Kigali utahafite abakugemurira.”

Ati ” Nk’umubyeyi wabyaye yabuze amashereka bakamuha amata, udafite ubushobozi bakamugurira ibikoresho by’umwana. Turarya kurusha no mu rugo n’Ubunani barabuduhaye.”

Umuyobozi w’Umuryango Solid’Africa, Isabelle Kamaliza, avuga ko hari benshi batishoboye bajya mu bitaro ntibabone ababitaho bitewe n’impamvu zirimo n’uko barwariye kure y’aho bakomoka, bigatuma batinda gukira kuko nta mafunguro akenewe babona.

Yosoje ashimira Leta y’u Rwanda yabaye hafi uyu muryango mu bihe bitandukanye n’inkunga ugenda uhabwa n’inzego zitandukanye kugira ngo ibikorwa by’ubugiraneza bakora birusheho gutanga umusaruro no gutabara ubuzima bw’abatishoboye.

Ati ” Nizere ko ibyo kurya ari ubuzima, nizere ko ibyo kurya ari urukundo.”

Yongeraho ko “Kubona igikoni bizatuma abarwayi babona ibiryo byujuje ubuziranenge kandi bigere ku murwayi vuba.”

Umuryango Solid’Africa kandi ufasha abarwayi mu kubagurira imiti itishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de Sante’, isuku, gufasha abarwayi kubona amazi meza, kubaha amatike yo gutaha bamaze gukira ndetse hari na gahunda yo gushyiraho utuzu tw’aho abana bakinira.

Iki gikoni cyuzuye gutwaye asaga miliyoni 600 y’u Rwanda kikazajya gitanga amafunguro ibihumbi umunani ku barwayi ndetse n’abandi bagana ibi bitaro.

 

 

 

 

 

 

 

 

 Umuyobozi w'umuryango Solid'Africa Madamu Isabelle Kamariza
Umuyobozi w'umuryango Solid'Africa Madamu Isabelle Kamariza
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'Ubuzima Dr.Zachée Iyakaremye
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'Ubuzima Dr.Zachée Iyakaremye
Umuyobozi wa CHUK Dr.Lt.Col. Mpunga Tharcisse
Umuyobozi wa CHUK Dr.Lt.Col. Mpunga Tharcisse
 Mukamazimpaka Donatha urwarije muri CHUK yashimiye Perezida wa Repubulika
Mukamazimpaka Donatha urwarije muri CHUK yashimiye Perezida wa Repubulika
Nsanzabaganwa Jean amaze amezi atanu arwarije CHUK
Nsanzabaganwa Jean amaze amezi atanu arwarije CHUK
0 Comments
Leave a Comment