Kamonyi:Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 362 y′abazize Genoside yakorewe Abatutsi 1994

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 04 Mutarama 2025, ku Rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi ruherereye ahitwa mu Kibuza, mu Murenge wa Gacurabwenge habereye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 362 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi mibiri yari iruhukiye mu Murenge wa Musambira, ni imibiri yakuwe hirya no hino mu zahoze ari ko mine Runda, Taba, Kayenzi, Rutobwe, Nyabikenke na Nyamabuye.

Uku kwimura imibiri kandi biri muri gahunda ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu .

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice wari Umushyitsi mukuru avuga ko igikorwa cyo kwimura imibiri iruhukiye mu mva ziri hirya no hino kiri kugenda neza.

Akomeza ashimira imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye muri izo mva kuko ngo ari igikorwa kitoroshye gikora ku marangamutima yabo.

Agaruka ku mpamvu iyi mibiri yimuwe muri Mutarama aho gutegereza bikazakorwa mu minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverineri Kayitesi yavuze ko Jenoside ari amateka ya buri munsi, bityo ko bitarindira iminsi 100.

Ati “Usanga abenshi tubimura mu gihe cyo kwibuka, ariko aba bo tubimuye muri uku kwezi kuko ariko imiryango yabo yabisabye kandi twubahiriza icyemezo cy’imiryango. Ikindi kandi, Jenoside ni amateka ya buri munsi ntabwo ari ibintu turindira iminsi 100 gusa.”

Bamwe mu bafite ababo bari baruhukiye mu mva yakuwemo iyi mibiri bavuga ko bishimiye iki gikorwa kuko bizabafasha kuruhuka mu mitinda ndetse no kuzajya babona uko basura ababo aho baruhukiye kandi hameze neza.

Kanyamibwa Callixte ufite abe bimuriwe muri uru rwibutso rw’akarere ka Kamonyi aganira na ICK News yavuze ko imva bari bashyinguye zitari zimeze neza kuko zarekagamo amazi n’ibindi byinshi byashoboraga kuzangiza.

Ati: “Ntabwo bari bashyinguye mu buryo bunoze kuko twabashyinguye igihe twari dufite ubushobozi bucye mu 1996 ku buryo imva barimo hari uburyo bwinshi zashoboraga kwangirika by’umwihariko mu gihe cy’imvura. Ubu rero turumva turuhutse kandi twishimiye ko tubashyinguye ahiyubashye mu cyubahiro cyabo. Byongeye kandi tuzajya tubibuka mu buryo bunoze kandi mu buryo burambye.”

Iyi mibiri yimuriwe mu Rwibutso rwa Kamonyi nyuma y’amezi rurimo gusanwa kugira ngo ruzakire imibiri yisumbuyeho kandi mu buryo bunoze ndetse burambye.

Benedata Zacharie uyobora IBUKA muri Kamonyi avuga ko muri aka karere hasigaye imibiri 202 igomba kwimurwa ndetse n’abandi bagiye bashyinguye hirya no hino mu ngo z’abantu.

Muri gahunda ya MINUBUMWE yo guhuza inzibutso, biteganyijwe ko muri Kamonyi hazimurwa imibiri 800. Kuri ubu, isaga 500 imaze kwimurwa.

Hakurikijwe amabwiriza agenga iyi gahunda yo guhuza inzibutso, Intara y’Amajyepfo izasigarana inzibutso zihujwe 55 kandi zujuje ibisabwa.

Mu ntara yose, biteganyijwe ko hazimurwa imibiri isaga ibihumbi 13,600. Ni imibiri iruhukiye mu mva 39, n’inzibutso 7, aho iyi mibiri izahavanwa ikimurirwa mu nzibutso zujuje ibisabwa.

Kuva iyi gahunda yatangira, imva 19 zimaze kwimurwa ndetse n’imibiri yari iruhukiye mu nzibutso 6 imaze kwimurirwa mu nzibutso zujuje ibisabwa.

Imibiri isigaye ni iyo mu rwibutso rumwe ndetse n’imva 20. Inyinshi muri izi mva ziherereye mu turere twa Gisagara na Nyanza.

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment