Minisitiri w′Ubuzima yasabye abaturarwanda gushyira imbaraga mu kwirinda Malariya

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yongeye gukangurira Abanyarwanda kuba maso no gushyira imbaraga mu kwirinda indwara ya malaria, bitewe n’uko imibare y’abarwara iyi ndwara iri kwiyongera mu turere tumwe na tumwe tw’igihugu.

Mu butumwa Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yageneye Abanyarwanda muri ibi bihe byo gutangira ry’umwaka wa 2025, yagaragaje ko malaria ikomeje kuba ikibazo gikomeye, cyane cyane mu turere tumwe na tumwe tw’iguhugu, aho imibare y’abarwara yazamutse mu mezi make ashize.

Yagize ati: "Uyu munsi ndashaka ko tuganira ku ndwara ya Malaria, ni indwara tuzi imaze igihe kinini ariko mu mezi yashize biragaragara ko hari uturere yagiye yiyongera, ndetse tugomba gufatirana kugira ngo itongera kugaruka ari icyorezo gikomeye…. Malaria hari uturere tumaze iminsi tubona ko yiyongereye; hari akarere ka Gasabo, Akarere ka Kicukiro, Akarere ka Bugesera, Akarere ka Gisagara, Akarere ka Nyamagabe, usanga imibare mu mezi ashize yaragiye izamuka."

Minisitiri yasobanuye ko kwiyongera kwa malaria guterwa n’imikorere y’imibu, aho isigaye iruma abantu mbere y’uko bajya mu nzitiramubu, ndetse n’ibidendezi by’amazi bigenda byiyongera ahantu hatandukanye.

Ati: "Twasanze imibu ubwayo kubera kuyirukana mu mazu haterwamo imiti ndetse n’abantu bagenda bamenyera umuco wo kurara mu nzitiramubu, iyo bikozwe igihe kirekire, imibu nayo ubwayo itangira guhindura imyitwarire. Twamaze kubona ko imibu isigaye iruma abantu hakiri kare, mbere y’uko bajya no muri ayo mazu, bigatuma n’ubwo burwayi babugira kandi mu nzu yarahateye umuti cyangwa se afitemo n’inzitiramubu, nubwo atari benshi barara mu nzitiramubu, ubwo turaboneraho rero nabo kubashishikariza nubwo atari bwo buryo bwonyine buhari bwo kwirinda malaria."

Yakomeje agira ati: "Ahantu hororokera imibu haragenda hiyongera, aho ni hahandi hafi y’urugo, aho bubaka, aho baretse amazi, mu bimene by’amacupa, mu bimene by’ibicuma, ibintu byose bishobora kubika amazi, muri za rigore, ahantu hose amazi ashobora kubara akanya atagenda atuje, imibu irahatera amagi, noneho mu minsi mike hakavamo iyo mibu nyine iguruka ikadutera ubwo burwayi."

Dr. Nsanzimana yasabye abaturage gukomeza gutema ibihuru no gusiba ibidendezi hafi y’urugo, ndetse bakarushaho gukoresha inzitiramubu neza no gushyira imiti yica imibu mu mazu.

Minisitiri yibukije abantu ko Malaria ari indwara ishobora kuba ikomeye cyane mu gihe itavuwe hakiri kare. Igaragazwa n’ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kubabara mu ngingo, ndetse rimwe na rimwe gucibwamo.

Ati: "Ni indwara bigaragara ko mu minsi itatu ukimara gufatwa na yo hatagize igikorwa ngo ipimwe ivurwe ishobora gutera uburwayi bukomeye ikaba yahitana n’ubuzima bw’umuntu."

Dr. Nsanzimana yavuze ko imiti ivura malaria ihari kandi ikora neza, kandi hagezweho imiti mishya ifasha gukumira ubudahangarwa bw’utunyabuzima dutera iyi ndwara ku miti isanzwe.

Yavuze kandi ko abajyanama b’ubuzima barimo kongererwa ubushobozi n’ibikoresho byo gupima no kuvura malaria ku gihe.

Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yasoje asaba Abanyarwanda gukomeza kuba maso no gufatanya kurwanya iyi ndwara mu buryo bwose bushoboka.

Imibare y’Ikigo cy’Iguhugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu mwaka wa 2023-2024, mu Rwanda hose hagaragaye abantu ibihumbi 613 barwaye malaria, ibi bivuze ko nibura buri kwezi hagaragaraga ababarirwa mu bihumbi 50, ni mugihe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025, imibare igaragaza ko abarwara malariya bagenda biyongera ku kigero cyo hejuru aho byagaragaye ko muri Nzeri 2024 habonetse abantu barenga ibihumbi 85 barwaye malariya, ibintu bigaragaza ko hatagize igikorwa uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025 wazajya kurangira nibura mu gihugu hose habonetse abarwaye malariya barenga ibihumbi 800.

Imibare ya RBC kandi igaragaza ko kuva mu 2016 kugeza mu 2023, u Rwanda rwari rumaze gutera intambwe ishimishije mu guhangana n’indwara ya malariya, aho imibare y’abarwaye malariya yavuye kuri miliyoni 4 n’ibihumbi 800 mu mwaka wa 2016, ikagera ku bihumbi 620 mu mwaka wa 2022-2023, mu mwaka ushize wa 2023-2024 nabwo abarwayi ba Malaria bongeye kugabanuka bagera ku bihumbi 613.

Iyi mibare igaragaza ko abarware malaria y’igikatu bari hagati y’ibihumbi 5 na 6 muri 2016, aho yagabanutse kugera muri 2023, haboneka abarwaye malariya y’igikatu 1300 gusa. Bigagara ko kandi imfu z’abishwe na malariya zagabanutse kuko muri 2016 hagaragaraga abapfuye bari hagati ya 300 na 400 ku mwaka, ariko mu mwaka navugaga wa 2023 hapfa abantu 51 bishwe na malariya, ibintu bigaragaza ko urugendo rwo guhashya malariya rwari rukomeje kuba rwiza.

 

 

0 Comments
Leave a Comment