U Rwanda rwahawe amafaranga arenga miliyali 335 azifashishwa mu iterambere ry′ibidukikije
Banki y’Isi yahaye u Rwanda amafaranga arenga miliyari 355 Frw, azifashishwa mu guteza imbere ibikorwa by’ishoramari mu bikorera rirengera ibidukikije hagamijwe guteza imbere iterambere ritangiza ibidukikije.
Ni inkunga ya miliyoni 255$ ni ukuvuga arenga miliyari 355 Frw, azifashishwa mu mushinga uzwi nka Green Finance, Investment and Trade Project (GreenFit), ugamije guteza imbere urwego rw’abikorera.
Aya mafaranga azakoreshwa mu gufasha u Rwanda kubyaza umusaruro ibijyanye n’ishoramari rigamije kugabanya imyuka yangiza ikirere (carbon market), binyuze mu mushinga migari y’abikorera.
U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya imyuka yangiza ikirere ku kigero cya 38% birarenze mu 2030, ku buryo ibihugu biteye imbere, ari byo byagize uruhare mu guhumanya ikirere, bigira uruhare mu gukora ishoramari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, biri mu bigirwaho ingaruka n’iri humana ry’ikirere, kugira ngo bishobore guhangana nabyo.
Urwego rw’abikorera rusabwa kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, cyane ko rwifuza kuba mu bihugu bifite ubukungu buciriritse nibura kugera mu 2035. Ibigo by’ubucuruzi n’imishinga y’abagore ni bimwe mu bizafashwa cyane muri iyi gahunda.
0 Comments