Rusiz:Habereye impanuka yahitanye Inka zigera kuri 18
Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023, imodoka ya mu bwoko bwa Fuso yari yambaye Puraake RAD 335 F yaritwaye inka izijyana ku mupaka uhuza u Rwanda na DRC ,yakoze impanuka igwa mu mugezi ihitana abantu batatu, babiri barakomereka bajyanwa kwa muganga.
Iyi mpanuka yabereye mu mu Mudugudu wa Kadasomwa mu Murenge wa Kamembe, igwa mu mugezi uhari witwa Kadasomwa.
Iyakaremye Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe yabwiye Konekt 250 ko iyo mpanuka yabaye, hari abitabye Imana n’umwe arakomereka.
Ati“Saa kumi n’ebyiri mu Mudugudu wa Kadasomwa habaye impanuka ya Fuso yaritwaye inka umushoferi biragaragarako yabuze feri imodoka iramanuka igwa mu mugezi wa Kadasomwa.”
Gitifu yakomeje agira ati “Hapfuyemo abantu batatu, naho abagabo babiri bagiye kwa muganga turacyakura imirambo mu mugezi”.
Muri iyi mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso inka zigera kuri 18 zahise nazo zipfa.
0 Comments