Abitabiriye inama ya ASFM basuye RFL banasobanurirwa ibikorwa imaze kugeraho
abitabiriye Inama Mpuzamahanga Ya Asfm [african Society Of Forensic Medicine] Basuye Banasobanurirwa Serivisi Zitandukanye Zitangirwa Muri Laboratwari Y’igihugu Y’ibimenyetso Bishingiye Ku Bumenyi N’ubuhanga Byifashishwa Mu Butabera, Rwanda Forensic Laboratory (rfl).
ku Wa Gatanu Tariki 10 Werurwe 2023 Nibwo Aba Bashyitsi Basuye Rfl, Baganirizwa Ku Mavu N’amavuko Yayo, Serivisi Itanga, Ibihugu Biyigana, Abagenerwabikorwa, Zimwe Mu Mbogamizi Zihari N’ibindi.
umuyobozi Mukuru Wa Rfl, Dr Charles Karangwa Yagaragarije Aba Bashyitsi Ishusho Y’iki Kigo Kimaze Imyaka 17 Gitangiye Gukora, Kuko Cyatangiye Mu 2005.
yavuze Ko Mu 2016 Hatowe Itegeko Rishyiraho Rfl, Aho Kuva Mu 2018 Yatangiye Guha Serivisi Inzego Z’ubutabera, Abikorera, Abaturage N’abandi, Imaze Kwakira Dosiye 30,155.
kugeza Ubu Ibihugu Bisaga 20 Byo Muri Afurika Bigana Rfl. Ni Mu Gihe Serivisi Ikenerwa Na Benshi Ari ‘clinical Medecine’ Aho Bamaze Kwakira Dosiye 16,714 N’aho Muri Serivisi Ya ‘pathology’ Bamaze Gusuzuma Dosiye 3,480.
uyu Muyobozi Avuga Ko Serivisi Yo Gupima Uturemangingo (dna) Ikenerwa Cyane Nayo, Kuko Ubu Bamaze Gukora Kuri Dosiye 6,042 Na Dosiye 315 Z’abafashwe Ku Ngufu.
abaganiriye N'itangazamqkuru Ritandukanye Bagaragaje Ko Batunguwe N’urwego U Rwanda Rumaze Kugeraho Mu Bijyanye No Gufata No Gupima Ibimenyetso Bya Gihanga Byifashishwa Mu Butabera.
umunyakenya Dr John Kimani Mungai Umaze Imyaka Irenga 30 Mu Bijyanye N’ubumenyi Mu By’ibimenyetso Byifashishwa Mu Butabera, Yagize Ati "ibyo Nabonye Hano Mu Rwanda Byantunguye, Bafite Ibikoresho Bigezweho Mu Kugerageza Kurwanya Ibyaha Bigezweho."
yakomeje Agira Ati "iyo Urebye Laboratwari Y’ibimenyetso Bya Gihanga Hano Mu Rwanda, Iri Ku Rwego Mpuzamahanga Ugereranyije N’izindi Zo Muri Afurika Cyangwa N’ahandi Ku Isi."
dr Kimani Yavuze Ko Kuri Ubu Ibyaha Bigezweho Ari Ibikorwa Hifashishijwe Ikoranabuhanga, Ndetse Bikaba Byambukiranya Imipaka, Ari Nayo Mpamvu Hakenewe Ubufatanye Bw’ibihugu.
ati "njya Mbwira Abantu Benshi, Ndi Umugabo Ukuze Kandi Ndambye Muri Uru Rwego Rw’ubumenyi Mu By’ibimenyetso Bya Gihanga. Ubwoko Bw’ibyaha Twabonaga Tukiri Abana, Bari Abantu Biba Inkoko, Ibitoki [...]."
"nyuma Baje Kuzamura Urwego Bakajya Biba Za Banki, Ubu Noneho Ibigezweho Ni Ibyaha By’abiba Amafaranga Bayavanye Mu Gihugu Kimwe Bayajyana Mu Kindi Mu Kanya Nk’ako Guhumbya. Ubu Rero Natwe Turasabwa Kugira Ibikoresho Bishoboye Guhangana N’ibyo Byaha, Kandi Kubigira Nk’u Rwanda Gusa Ntacyo Byamara, Ahubwo Hakenewe Ko Basangizanya Ubwo Bushobozi N’ibindi Bihugu."
raporo Ya Minisiteri Y’uburinganire N’iterambere Ry’ Umuryango Yo Muri Gashyantare 2022, Igaragaza Ko Mu 2019 Abana B’abakobwa 19701 Batewe Inda Imburagihe, Mu Gihe Mu 2021 Umubare Wiyongereye Ukagera Kuri 23, 628.
dr. Karangwa Avuga Ko Muri Rfl, Mu Gihe Cy’iminsi Irindwi Baba Bamaze Gutanga Dosiye, Bigafasha Urwego Rw’ubutabera.
rfl Ifite Laboratwari 12, Ariko Yifuza Kuzagura, Kandi Hari Gahunda Y’uko Rfl Izahinduka Rfi (rwanda Forensic Institute), Ikaba Ikigo Kiri Ku Rwego Mpuzamahanga Gipima Ibimenyetso Bya Gihanga Ndetse Kigatanga N’amahugurwa N’impamyabushobozi.
rfl Itanga Serivisi Zirimo Gupima Uturemangingo, Amasano (dna), Gupima Ibinyabutabire Mu Maraso Y’abantu, Gupima Umurambo, Gupima Ibikomere Byatewe N’ihohoterwa, Gupima Imbunda N’amasasu N’ibindi.
hari Kandi Gupima Amajwi Na Amashusho, Gusuzuma Inyandiko Zigirwaho Impaka, Gupima Aho Umuntu Yakoze Cyangwa Yakandagiye, Gusuzuma Ibimenyetso By’ibyaha Byakozwe Hifashishijwe Ikoranabuhanga, Hamwe No Gusuzuma Ibihumanya.
inama Ya Asfm Yitabiriwe N'abayobozi Mu Nzego Zifata Ibyemezo, Inzobere, Abashakashatsi N'abandi Bakora Mu Rwego Rw'ubumenyi N'ibimenyetso Bya Gihanga Byifashishwa Mu Butabera
0 Comments