Rulindo_Kisoro :Abagore baca abo bashakanye inyuma bavugako batakibahaza mu buriri
Mu murenge wa kisaro, mu karere ka Rulindo, haravugwa umuco mubi wadutse mu bagore ,basigaye baca inyuma abagabo bashakanye byewe n’amategeko bavuga ko batakibemeza nka mbere bagishaka mu gikorwa mpuzabitsa .
Bamwe mu bagore bavuganye n’itangazamakuru bagaragaje iki kibazo nk’ihurizo rikomeye cyane ribangamiye imiryango ndetse n’abana bagize ,bati:”Mu murenge wacu wa Kisaro, gatanya zirimo kwiyongera cyane, ndetse n’amakimbirane mu ngo byahinduye isura, bamwe mu bagore basigaye babyarana n’abandi bagabo batashakanye bigateza umwiryane n’ububwicanyi , kenshi biri guterwa nirari mu bagore barimo kuvuga ko abo bashakanye batagikora neza imibonano muzabitsa nka mbere bagishaka bigatuma bajya gushaka abandi bavuga ko aribo bari kubemeza”.
Abagabo, bari kuvuga ko biterwa n’umurengwe n’ubusinzi byadutse mu bagore , cyane Inzoga z’inkorano nizo zituma umugore uyinyoye ngo agira ubushake bwishi kuburyo umugabo umwe kumuhaza bitashoboka bigatuma bajya guhiga abandi cyangwa Insoresore zifite imbaraga.
Mugwaneza Venuste, ushinzwe Irangamimirere mu murenge wa Kisaro , yabwiye tv1 , dukesha iyi nkuru ko iki kibazo bakizi ariko usanga byiganjye mu ngo zisanganwe amakimbirane , Ati:”Turabizi kuko beshi bari mu nkiko basaba gatanya, ariko icyo turi gukora nk’ubuyobozi nuko twifashisha inteko z’abaturage tukaganiriza imwe mu miryango tuziko ibana mu makimbirane ”.
Yakomeje ,asaba abaturage kureka iyi Mico mibi kuko igira ingaruka ku bana babo ndetse bigateza n’umutekano muke mu baturage.
0 Comments