Polisi y′u Rwanda yakuyeho ibihano kuwatwaraga moto ku manwa adacanye amatara

Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali bishimiye ikurwaho ry’icyemezo cyo gucana amatara ku manywa y’ihangu, n’ibindi byemezo bajyaga binubira.

Kuri Kigali Pele Stadium mu Mujyi wa Kigali, Umuyobozi Mukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye basobanuriye imbaga y’abamotari ingamba Leta ibafitiye kugira ngo bazamure imibereho yabo n’ireme ry’umwuga bakora.

Muri zo harimo gukuraho amafaranga ayo ari yo yose umumotari yatangaga muri koperative zibahuza, kugabanya igitsure cy’Abapolisi bo mu muhanda, ahubwo abamotari bagashishikarizwa kuba inyangamugayo, gukuraho icyemezo cyo gucana amatara ya moto ku manywa y’ihangu n’ibindi.

Bamwe mu bamotari bavuze ko ibyavuye muri iyi nama byubahirijwe umwuga wabo warushaho kubateza imbere.

Bavuga kandi ko nabo ubwabo bagiye kwikubita agashyi, amwe mu makosa bakoraga bakayasimbuza ibikorwa bibateza imbere n’imyidagaduro.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP Rutikanga Boniface avuga ko imyanzuro yavuye muri iyi nama ifunguye imikoranire mishya yitezweho umusaruro.

Abapolisi n’abamotari bemeranyijwe kurushaho guhana amakuru, abafite ibibazo bitakemuriwe muri iyi nama bakegera polisi ikabicyemura uhereye kuri uyu wa kabiri.

Hanashyizweho itsinda ry’abantu 10 barimo babiri babiri bahagarariye inzego zirimo koperative z’abamotari, urwego ngenzuramikorere RURA, Umujyi wa Kigali, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperaive na Polisi y’Igihugu.

Umuyobozi w’ikigo cy’amakoperative, Dr Mugenzi Patrice avuga ko mu mezi atandatu gusa imikorere y’abamotari n’imibereho myiza yabo ishobora kuzaba yazamutse.

Iyi nama yaranzwe n’umwuka mwiza, ubusabane no guha ijambo abaryifuzaga, ibitanga icyizere cy’umusaruro mwiza.

 

 

0 Comments
Leave a Comment