Abana nabo bafite uruhare mukubungabunga ibidukikije

 

Ibidukikije muri rusange bigizwe n′ubutaka, ibiburiho n′ibiburimo, amazi n′ibiyarimo,umwuka n′ikirere, ibinyabuzima biri ku isi n′ibikorwa by′umuntu. Umuntu akaba ari we uri hagati ya byose.

U Rwanda ni igihugu k′imisozi miremire. Kubera ubwinshi bwayo rwitwa "Igihugu k ′imisozi igihumbi." Iyo misozi igiye ibisikana n′ibisiza, ibibaya bitembamo amasoko, imigezi mito n′imigezi minini. Hamwe na hamwe hashashe ibidendezi by′amazi byitwa ibiyaga. Imisozi y′i Rwanda yisakaye amashyamba atuma isa neza kandi akayirinda isuri. Muri ayo mashyamba hari ayatewe mu bikorwa by′umuganda, aterwa n′abaturage ku giti cyabo n′aya kimeza nka Nyungwe, Gishwati, Mukura, Cyamudongo, urugano rwo mu Birunga, ishyamba riboneka muri Parike y′Akagera n′ishyamba rya Busaga. Ibyiza by′amashyamba ntawutabizi kuko tuyakesha umwuka mwiza duhumeka, ku buryo bayita ibihaha by′iyi si dutuyeho. Ni yo atuma habaho imvura ituma tweza imyaka, tukabona ibidutunga, akarwanya isuri ndetse agafata ubutaka. Ni na yo kandi ntaho y′inyoni n′inyamaswa.

Kubera izo mpamvu tuba tugomba kuyafata neza, tuyaharurira tuvanamo ibyatsi bibi, tuyakonorera kandi tutayaragiramo inka ziyavunagura; na none kandi tubuza abana kurira ibiti babigonda cyangwa babyicundaho. 

Kugira ngo tubone ibyo turya, hagomba inkwi zo kubiteka, kandi ziva mu biti byatemwe. Gutema ibiti umuntu ntiyabireka burundu ariko kandi ibitemwe byibura byajya bisimbuzwa ibindi. Umuririmbyi w′Umunyarwanda ni we wigeze kuvuga ngo:"Nutema kimwe uge utera bibiri!" Kandi ni inama nziza. Mu rwego rw′imiturire, abantu na bo bakwirinda gusatira amashyamba bayatema ngo babone aho batura.

Ikindi twakwigiraho ni ibara ry′amazi atemba mu migezi iboneka mu gihugu cyacu. Amazi y′iyo migezi asa n′igitaka; bisobanura ko imisozi yacu igenda ikukumuka, itaka ritembera mu migezi na yo ikaritunda irijyana imahanga tugahomba nk′uko umubyinnyi w′ Umunyarwanda yigeze kubivuga. Mu migezi yo mu Rwanda hari itemba igana iburasirazuba ikisuka mu ruzi rw′Akagera. Iyo ni igizwe na Mwogo, Rukarara, Mbirurume, Satinsyi, Mukungwa, Base, Bakokwe, Nyabugogo, Akanyaru, Karangaza, Kagitumba n′iyindi. Naho itemba igana iburengerazuba ni Sebeya, Koko, Karunduru, Rusizi n′iyindi. Iyo migezi ibonekamo ibinyabuzima bitandukanye. Habamo amafi, imvubu, ingona, ingaru, inyogaruzi n′izindi.

U Rwanda kandi rufite ibirunga birimo Kalisimbi, Muhabura, Bushokoro bamwe bita Bisoke, Sabyinyo, Gahinga. Imisozi yo hagati mu gihugu yitwa ibitwa. Ni imisozi itari miremire cyane ariko ikagira umwihariko wo kuba ishashe hejuru mu mpinga harambuye. Dufite kandi Ibisiza n′ibibaya bifite ubutumburuke bugufi ibyinshi bikaba byiganje mu burasirazuba bw′u Rwanda ariko ntitwakwibagirwa ikibaya cya Bugarama kiboneka mu burengerazuba.

Mu biyaga byo mu Rwanda twavuga nka Kivu, Burera, Ruhondo, Muhazi, Mugesera, Cyohoha, Rweru, Sake, Cyambwe, Nasho, Ihema, Rwanyakizinga, n′ibindi bito. Inyamaswa ziboneka mu migezi akenshi ziboneka no mu biyaga.

Abana na bo bafite inyungu z′uko ibidukikije birindwa kandi bigacungwa neza kubera ko imibereho myiza yabo ari byo ishingiyeho. Abana bagomba kubungabunga ibidukikije kuko ari byo bituma ubuzima bw′umuntu buba bwiza. Bakwiye kuzirikana ko buri kintu mu bidukikije gifite akamaro kihariye; bakihatira kugira ubumenyi ku bidukikije bityo bagasobanurira bagenzi babo, ababyeyi babo ndetse n′abaturanyi 

ibyiza dukesha ibidukikije n′inyungu dufite mu kubifata neza. Kugira ngo bongere ubumenyi bwabo kubidukikije, abana bashobora gusoma ibitabo, ibinyamakuru, kubaza ababyeyi n′abarimu babo, abashakashatsi, abayobozi, kumva radiyo, kureba ibiganiro bya tereviziyo n′ibindi.

Aya makuru yatuma abana bagena ibikorwa bakora mu rwego rwo gufata neza ibidukukije. Ibyo bikorwa byaba nko gukora ubusitani, gutera indabyo, gutera ibiti, gutoragura imyanda inyanyagiye aho bakinira, gusiba utwobo turekamo amazi y′imvura, gukubura, korora amatungo magufi nk′inkoko, ihene, intama, ingurube, imbata, imbeba za kizungu, inkwavu n′andi. Bashobora na none kurema amatsinda agamije kurengera ibidukikije, guhimba indirimbo n′imivugo ijyanye no kurengera ibidukikije, gukinira ku bibuga bateyeho ibyatsi n′ibindi.

Abana mu rwego rwo kurengera ibidukikije, bakwirinda ibi bikurikira: guta imyanda aho babonye hose, gutoba amazi, kwihagarika no kwituma ku gasozi, kwangiza ibimera, gutwika ibyatsi n′amashashi, kujugunya imyanda mu migezi, mu masoko no mu biyaga kuko byanduza amazi kandi kunywa amazi mabi bikaba bitera indwara nyinshi. Bakwiye no kwirinda kwica inyamaswa, kwirinda kwiyanduza bicara ahantu hadafite isuku, kwisiga imyanda n′ibindi.

0 Comments
Leave a Comment