Kamonyi-Rukoma :Umusore w′imyaka 24 yagwiriwe n′ikirombe ahita ahasiga ubuzima
Mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma mu kagari ka Mwirute ,mu Mudugudu wa Rubuye aho bita Binyeri habaye impanuka y′ikirombe cyagwiriye umusore ahita apfa.
Uwo nyakwigendera yitwaga Ishimwe Evode w′imyaka 24 yagwiriwe ni ikirombe muma saa kumi n′ebyiri n′igice z′igitondo ubwo yarari gucukura amabuye y′agaciro mu kirombe mu buryo butemewe maze kiramugwira ahita ahasiga ubuzima.
Ababyeyi ba nyakwigendera mugahinda kenshi batangarije Ijarinews ko umwana wabo mu gitondo bamusize mu rugo nyuma bakaza guhamagarwa babwirwako amaze gushiramo umwuka agwiriwe n′ikirombe.
Bakomeje basaba ko bahabwa indishyi n′uwamukoreshaga witwa Nteziryayo Sylvestre na Alfred wari Kapita bakanasaba leta ko bahabwa ubutabera.
Umuvandimwe wa nyakwigendera witwa Isingizwe nawe yasabye ko bahabwa indishyi z′akababaro na Nteziryayo bakunda kwita Ryayo kuko ariwe yakoreraga.
Yagize ati :"Ryayo agomba kuduha indishyi z′akababaro kuko Ishimwe niwe yakoreraga hakaba hari hashize umwaka n′igice amukorera kuko n′ikirombe cyimugwira Ryayo yarahari ahita ahava vuba na bwangu ariruka akurwamo n′abandi bakozi bakoranaga."
Ababyeyi benshi bari baraho nyakwigendera yari yashyizwe bakomeje basaba inzego bireba ko harebwa igisubizo cya burundu cyuwo mugabo ubashukira abana bagata amashuri akabajyana mu birombe bidafite ibyangombwa aho usanga ababigiriyemo ibibazo abitakana .
Banakomeje bashumangira ko babona uwo mugabo impamvu adafatirwa ibihano bikwiye aruko afite abakomeye bakorana nawe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa Mandera Innoncent w′Umurenge wa Rukoma avuga ko ahabereye iyi mpanuka ari mu kirombe kitari gifite ibyangombwa bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli(RMB).
Yasabye Kandi abaturage kwirinda kugwa mu makosa yo gucukura ahatemewe, ahubwo ko bakwiriye kujya bakorera Amakampanyi azwi.Akaba yasabye abakoraga ubucukuzi butemewe barengeje imyaka 18 kwiyandika bakageza urutonde rwabo Ku Murenge bakabashakira akazi mu Makampanyi afite ibyangombwa bya RMB, aho gukomeza kwishora mu birombe bitagira ibyangombwa ,bashukwa n′ababifitemo inyungu bwite.
Uyu Murenge wa Rukoma mu bice bitandukanye Nteziryayo acukuzamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, abantu Umunani bamaze gupfiramo harimo abana batatu n ′umugabo witwa Majyambere Festus wagwiriwe n′ikirombe 2021 kugeza nanubu akaba atarakurwamo nkuko bamwe mu bahatuye babyemeza .
Ni ibirombe usangamo abana bataye amashuri bari munsi y′imyaka 15 ndetse hanangizwa ibidukikije muburyo bukabije.
Ingingo ya 54 mu itegeko no 58 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rivuga ko: Gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
0 Comments