Gasabo/Rusororo:Bamwe mu baturage bavuga ko ibishyimbo bya Mituyu bishobora kubatera indwara zabaviramo urupfu
henshi Mu Mujyi Wa Kigali, Cyane Cyane Mu Duce Dutuyemo Abantu Benshi Uhasanga ibikorwa bitandukanye By’ubucuruzi, Ibyinshi Byiganjemo Ibiribwa.ni Hake Mu Duce Nk’utwo Wasanga Hatari Abagore (nibo Benshi) Bicaye Imbere Y’imbabura Iteretseho Inkono Y’ibishyimbo Biri Kubira. Ibyo Bishyimbo Babicuruza N’abaturage Baba Badashaka Kubiteka Ngo Bigage, Cyangwa Bafite Amafaranga Make.bizwi Ku Izina Rya Mituyu (me To You).
abagura Ibyo Bishyimbo Mu Basore N′inkumi Bibana , Bavuga Ko Bibagiraho Ingaruka Mbi Zituruka Ku Myanda Biba Byatekanwe , Harimo No Kuribwa Munda.bamwe Mu Basore N′inkumi Barajyira Inama Abahaha Ibyo Bishyimbo Kwitonda Kuko Bishobora Kubaviramo N′urupfu Bitewe N′umwanda Biba Bitekanwe,bakaba Basaba Ko Ababishinzwe Batabara Hakiri Kare.
uwitwa Manirakiza Gedeon Ubwo Twamusangaga Ku Gasanteri Ka Kabuga Mu Murenge Wa Rusororo Agiye Guhaha Ibyo Bishyimbo Bita "mituyu" Yatangarije Ijarinews Ko Kuba Aza Kubigura Aruko Agira Ubunebwe Bwo Kubiteka Kuko Yibana.
yagize Ati:"impamvu Ngura Ibi Bishyimbo Bya Mituyu Nuko Mba Nanga Ko Nabiteka Bikazamfana Kuko Nibana Rero Mpitamo Kuza Kugura Ibyo Mpita Nteka Bigashira ."yakomeje Atubwira Ko Nubwo Abigura Ko Arukubura Uko Ajyira Kuko Bijya Bimutera Uburwayi Bwo Kuribwa Munda Bigatuma Ahora Kwa Muganga Yivuza ."
undi Twahasanze Twahaye Izina Rya Uwase Yatugaragarije Ko Ibishyimbo Bizwi Ku Izina Rya Mituyu Abantu Batagakwiye Kubigura Kuko Ntabuziranenge Biba Bifite Ngo Kuko Nkiyo Bagiye Kubiteka Batabironga Cyangwa Ngo Batoranyemo Amabuye Aba Arimo Hari Nigihe Usanga Byaragaze.
yagize Ati":nagira Inama Abantu Bagura Ibi Bishyimbo Kubireka Kuko Biba Bidateguranye Isuku ,urebye Nkaho Babitekera Haba Hatumuka Isazi Hatakorewe Isuku Ukabonako Ababigura Baba Bashyira Ubuzima Bwabo Mu Bibazo."
umucuruzi Umaze Imyaka 3 Acuruza Ibyo Bishyimbo Yavuzeko Bigurwa N′ingeri Zose Kandi We Bimaze Kumwungura Akaba Yaranaguzemo Akabanza .umunyamakuru Amubajije Uko Abikorera Isuku ,yaruciye Ararumira.
umukozi Ushinzwe Porogaramu Ya Zamukana Ubuziranenge Mu Kigo Cy’igihugu Gitsura Ubuziranenge (rsb), Ndahimana Jerome, Avuga Ko Biriya Bishyimbo Bya Mituyu Ababirya Bakwiye Kubyitondera Cyane, Ngo Kuko Isuku Yabyo N’aho Bitegurirwa Hamwe Na Hamwe Hakemangwa, Aho Yasabye Abifuza Gucuruza Ibishyimbo Bitetse Bajya Babikora Kinyamwuga Bakabipfunyika Mu Buryo Bwiza Bwujuje Ubuziranenge.yagize Ati: "ibishyimbo Bitetse Buriya Hakwiye Kurebwa Uburyo Biriya Bishyimbo Bise Mitiyu Bitegurwa Umuntu Akareba Koko Niba Biteguranwa Isuku, Aha Rero Inzego Zibishinzwe Zikwiye Kujya Zibigenzura, Ibaze Umuntu Azanye Agasashi Utazi Aho Kavuye Akagushyiriramo Ibishyimbo Bitetse Ukibaza Niba Wandujwe N’isashi Byapfunyitswemo Cyangwa Se Niba Ari Ibishyimbo Byakwanduje Ukumirwa, Ariko Nashishikariza Abantu Gukomeza Kwirinda Gukoresha Ibiribwa Na Bo Bakeka Ko Bidateguranye Isuku."
dr Christine Mukantwari, Ushinzwe Agashami K’imirire Muri Fao, Avuga Ko Buri Muturarwanda Wese Akwiye Kugira Imyumvire Yo Kwimakaza Isuku Mu Itegurwa Ry’ibiribwa Ndetse No Kwita Ku Buziranenge Bwabyo Guhera Bivuye Mu Murima Kugeza Bimaze Gutunganywa Umuntu Agiye Kubifungura, Ngo Mu Gihe Ibi Bititaweho Bishobora Gushyira Ubuzima Bwa Benshi Mu Kaga.agira Ati: "iyo Tuvuze Imyumvire Y’abanyarwanda, Hari Aho Bageze Nko Gukaraba Intoki, Gusukura Ibyo Kurya Mbere Yo Kubiteka No Kubitunganya Haba Mu Rugo, Haba Muri Resitora No Mu Mahoteri,…hakabaye Hifuzwa Ko Uru Rwego Ruzamuka Kurenzaho Ku Buryo Igabanuka Ry’izo Ndwara Byibura Rigera Kuri 95%."
mu Rwanda Abantu 1517 Nibo Barwaye Indwara Ziterwa N′ibiryo Bitateguranywe Isuku Ihagije,aho 0,2% Mu Mwaka 2023 Bahitanwe Nazo.
ku Isi,ubushakashatsi Bw’ishami Ry’umuryango W’abibumbye Ryita Ku Buzima (who) Bugaragaza Ko Buri Mwaka , Ibyo Kurya Bitujuje Ubuziranenge Bigira Ingaruka Ku Bantu Basaga Miliyoni 600 Bikabatera Indwara Zitandukanye Zirimo Izikomoka Ku Mwanda Ndetse Bikanateza Imfu Z’abantu Bagera Ku 420.000. Ubu Bushakashatsi Kandi Bugaragaza Ko 30% By’abapfa Bitewe N’ibiribwa N’ibinyobwa Bitujuje Ubuziranenge Baba Ari Bana Bari Munsi Yimyaka 5.
0 Comments