Kamonyi:Uwakoraga isuku ku karere yasanzwe iwe yapfuye

Mujawayezu Madeleine Imana imwakore mubayo

mu Murenge Wa Rukoma ,akagari Ka Remera Mu Karere Ka Kamonyi ,taliki Ya  30 Werurwe 2023 Mujawayezu Madeleine  Yasanzwe Iwe Yapfuye Urupfu Rw′amayobera

amakuru Dukesha Umuturage Utuye Rukoma Yatangarije Ijarinews.com Ku Rupfu Rwa Mujawayezu Madeleine  Ko Yasanzwe Mu Nzitiramibu  ,aho Bacyekako Ari Abagome Bamuhotoye Kuko Yabaga Wenyine.aya Makuru Y′inshamugongo Akaba Yanemejwe N′umunyamabanga Nshingabikorwa W′umurenge Wa Rukoma  Pierre Celestin Nsengiyumva.

bwana Pierre Celestin Nsengiyumva, Umunyamabanga Nshingwabikorwa W’umurenge Wa Rukoma, Yatangarije Ijarinews.com Ko Uyu Mujawayezu Madeleine Yasanzwe Mu Nzu Iwe  Yapfuye,avuga Ko Kugirango Hamenyekane Urupfu Rwa Madeleine  Byaturutse Mu Karere Aho Yakoraga Ubwo Bamushakaga Kuko Atari Yagaragaye Ku Kazi, Batumye Umuturage Wa Hafi Y’urugo Kureba, Avuga Ko Yasanze Hafunze ,niko Koherezayo  Abantu Bica Urugi Kuko Basanze Hafunze, Basanga  Umurambo Mu Nzu .

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment