KWIBUKA30 Kamonyi-Runda :Bibutse ku nshuro ya 30 Jenocide yakorewe Abatutsi 1994 hanashyirwa indabo mu mugezi wa Nyabarongo

Abaturage b’Umurenge wa Runda kuri uyu wa mbere tariki 15 Mata 2024 bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Umuhango wo kwibuka wabanjirijwe n’urugendo rwavuye ku Murenge rukagera kuri Nyabarongo. Aha hibukwaga inzira y’umusaraba abishwe bacishijwemo bajyanwa Nyabarongo.

 Uyu muhango witabiriwe n’abatuye Runda, abahavuka baba ahandi, abayobozi batandukanye hamwe n’inshuti z’abanyerunda ,umushyitsi mukuru akaba yari Hon.Mukakarangwa Clotilde. 

Iyi tariki irakomeye cyane ku banyerunda by’umwihariko abarokotse Jenoside kuko aribwo ubwicanyi bwakajije umurengo muri aka gace kahoze ari Komine Runda.

Muvunyi Edouard, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya bwe yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside, aho abaturanyi, abavandimwe n’ababyeyi be bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo.We Imana yaramurinze ararokoka. Yashimiye ingabo zahagaritse Jenoside n’Ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul KAGAME.Yashimiye ubuyobozi budahwema kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo ry’ikaze, Meya Dr.Nahayo Sylvere yavuze ko umurenge wa Runda ufite amateka y’ihariye yo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko ubuhamya bw’abaharokokeye bugaragaza ko naho Jenoside yakoranywe ubugome ndengakamere. Meya Dr.Nahayo Sylvere akaba yasoje ijambo ry’ikaze yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezidante wa IBUKA mu karere ka Kamonyi Bwana Benedata Zacharie yasabye ko buri wese yiha intego ishingiye ku nsanganyamatsiko nkuru yo “Kwibuka twiyubaka”, bityo tukiyubaka kandi tukubaka na bagenzi bacu. Benedata yanashimiye leta y’ubumwe ikomeje gufasha abarokotse Jenoside kongera kwiyubaka, uyu munsi bakaba bakomeje kwinjirana n’abandi banyarwanda mu ruhando rw’iterambere. Yashimiye inkotanyi zanze kurebera, ahubwo zigahaguruka zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bwana Benedata Zacharie yasabye abaturage kwigira ku butwari bw’inkotanyi nabo bakajya baharanira kurwanya ikibi aho cyaturuka hose.

 Depite Mukakarangwa Clotilde wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yakomeje  abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Runda, avuga ko bitaba byoroshye kuko muri iki gihe tuba tugomba gufata umwanya tukibuka amateka ashaririye igihugu cyacu cyanyuzemo, kandi tukibuka twiyubaka duharanira kubaka u Rwanda twifuza. Depite Mukakarangwa Clotulde yongeyeho ko muri iyi minsi  twibuka inzirakarengane z’Abatutsi  bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; kandi tukaba tubikora buri mwaka kuko dufite umuhigo ko ibyabaye mu gihugu cyacu bitazongera ukundi. Yavuze kandi ko kugira ngo bitazongera ukundi ari uko aya mateka atagomba gusibangana, kandi kugira ngo adasibangana ari uko dukomeza kuyahererekanya uko ibisekuru bizajya bisimburana. Depite Mukakarangwa yanavuze ko igihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuzirikana Abatutsi bishwe, tukareba impamvu zatumye bibaho harimo n’ubuyobozi bubi bwavanguraga abana b’u Rwanda, tukibuka uko abaturage bashowe muri Jenoside kugeza aho umuntu yica umuturanyi bari barahanye igihango,… ariyo mpamvu twahisemo kuba umwe kuko tuzi ingaruka z’amacakubiri. Depite Mukakarangwa yavuze ko muri iyi minsi yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuzirikana n’amasomo twakuyemo harimo isomo ry’ubutwari bwaranze inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, isomo ry’ubudaheranwa kuko nyuma y’ibyo twanyuzemo twiyemeje kongera kubaho, n’isomo ry’ubuyobozi bwiza buharanira ubumwe bw’Abanyarwanda. Yasoje asabye abaturage bo mu murenge wa Runda kurushaho gukorera hamwe mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaturuka hose, guhangana n’abapfobya Jenoside aho bari hose.

Dr.Nahayo Sylvere Umuyobozi w'akarere ka Kamonyi
Dr.Nahayo Sylvere Umuyobozi w'akarere ka Kamonyi
Hon. Mukakarangwa clotilde
Hon. Mukakarangwa clotilde
Bwana Ndayisaba Egide Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Runda
Bwana Ndayisaba Egide Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Runda
Hacanwe urumuri rw'ikizere
Hacanwe urumuri rw'ikizere
Perezida wa IBUKA mu karere Benedata Zacharie
Perezida wa IBUKA mu karere Benedata Zacharie
Niyonsenga Michel umuyobozi wagahunda
Niyonsenga Michel umuyobozi wagahunda
Muvunyi Edouard wavuze inzira y'umusaraba yanyuzemo 1994
Muvunyi Edouard wavuze inzira y'umusaraba yanyuzemo 1994
0 Comments
Leave a Comment