Cindy yatangiye akazi nk′umukuru w′ishami rya ONU rishinzwe ibiribwa ku isi( PAM)

.

None kuwa gatatu, Cindy H. McCain yatangiye akazi nk’umukuru w’ishami rya ONU rishinzwe ibiribwa ku isi (PAM/WFP), umwanya yavuze ko agiyemo “mu bihe bikomeye cyane ku kwihaza mu biribwa ku isi”.

PAM yatangaje ko Cindy atangiye aka kazi mu gihe ibara ko abantu miliyoni 345 ku isi bugarijwe n’ubukene bw’ibiribwa muri uyu mwaka, biyongereyeho hafi miliyoni 200 kuva mu ntangiriro za 2020. Muri abo, PAM ivuga ko abarenga miliyoni 43 bo bageramiwe cyane n’inzara nk’icyorezo.

Cindy, Umunyamerika w’imyaka 68, ni umupfakazi wa John McCain wabaye senateri wa Amerika manda esheshatu akaniyamamarije kuba perezida wa Amerika mu 2008, John McCain yapfuye mu 2018.

PAM ivuga ko ubukene bw’ibiribwa ku isi burimo guterwa n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, amakimbirane, ibibazo by’ubukungu no kuzamuka kw’ibiciro by’ifumbire.

Ibihugu byinshi ku isi muri iki gihe byugarijwe no kuzamuka gukabije kw’igiciro cy’imibereho, aho benshi bagowe cyane n’ibiciro by’ibiribwa – aribyo bintu biza imbere y’ibindi mu byo muntu akenera.PAM isubiramo Cindy agira ati: “Inzara irimo kwiyongera, ibikenerwa biri kugabanuka biteye ubwoba n’inkunga [PAM itanga] irimo kugabanuka…

"Ibyo nzashyira imbere birasobanutse: kongera ibyo dukenera, kurushaho gukora neza, gushaka abafatanyabikorwa, n’udushya mu kuzana ibisubizo bigezweho ku babikeneye cyane.”

Yongeyeho ati: “Uyu munsi turasaba inshuti nshya – cyane cyane abo mu rwego rw’abikorera – kuza bakadufasha. Isi ntigomba gutera umugongo abashonje”.

Cindy asimbuye undi Munyamerika David Beasley wari ukuriye PAM kuva mu 2017

Cindy McCain ni muntu ki?

Cindy yari asanzwe ari intumwa ihagarariye Amerika ku ishami rya ONU i Roma mu Butaliyani, leta ya Amerika niyo muterankunga mukuru w’iri shami rya ONU rishinzwe ibiribwa aho umwaka ushize yayigeneye miliyari $7,2.Uyu mugore yahoze ari umukuru w’inama y’ubutegetsi y’ikigo cyitiriwe umugabo we, McCain Institute for International Leadership, kuri Arizona State University.

Ari kandi mu bagize inama z’ubutegetsi z’ibindi bigo bitandukanye bitegamiye kuri leta nka C.U.R.E, CARE, Operation Smile, Halo Trust n’ibindi.

Afite ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu “uburezi bwihariye” yakuye muri kaminuza ya Southern California muri Amerika.

Cindy n’umugabo we McCain babyaranye abana bane, nk’uko biri mu nyandiko isobanura uwo ari we yatangajwe na WFP.

 

 

Cindy ari muruzinduko muri Zambie muri Gashyantare
Cindy ari muruzinduko muri Zambie muri Gashyantare
0 Comments
Leave a Comment