Kamonyi -Runda:Urukuta rwagwiriye abantu 8 umwe ahita ahasiga ubuzima
Abantu 8 bagwiriwe n’urukuta rw’urugo rwaho bacukuraga umwe ahasiga ubuzima naho abantu 4 barakomereka cyane 2 bakomereka mu buryo bworoheje naho umwe ahabwa ubuvuzi bw’ibanze.
Ni amakuru yamenyekanye ahagana saa yine n’iminota 15 aho bacukuraga umusingi wo kubakamo indi nyubako bikaba byabereye mu Murenge wa Runda, mu Kagali ka Ruyenzi mu Mudugudu wa Nyagacaca.
Umuvugizi wa Police y’Amajyepfo,SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko iyi mpanuka yabaye.
Ati: “Iyi mpanuka yabaye ahagana saa yine n’iminota cumi n’itanu, aho urukuta rw’urugo rwagwaga ku bantu 8, umwe yahise apfa, 4 barakomereka cyane harimo 2 bahise bajyanwa ku bitaro bya Nyarugenge abandi 2 nabo bajyanwa ku bitaro bya Remera- Rukoma, 2 bakomereka mu buryo bworoheje mu gihe umwe yahawe ubutabazi bworoheje ntiyajyanwa kwa muganga”.
Akomeza asaba abantu bakoresha abandi ko bakwiye kujya babanza kureba ingaruka abakozi bashobora kuhagirira bakabarinda kuhatakariza ubuzima.
Yongeyeho ko mu gihe bigaragara ko abakozi ugiye kubakoresha ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga wakwihutira gushaka ubwishingizi bw’igihe gito kugira ngo n’ugize ikibazo abe yatabarwa n’ubwishingizi bwatanzwe.
Source :Imvaho nshya
0 Comments