Abafataga ibinini bigabanya ubukana bwa SIDA bigiye gusimbuzwa urushinge

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje ko hari gutekerezwa uburyo bushya bwaruhura abantu bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, bakazajya baterwa urushinge rushobora kumara amaze hagati y’atatu n’atandatu aho guhora umuntu anywa ibinini bya buri munsi.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko kunywa imiti igabanya ubukana bwa SIDA imyaka irenga 20 ari umutwaro ariko hari gutekerezwa uburyo umuntu yajya afata urushinge ruzamara amezi menshi.

Ati “Nk’uko twabashije gushyiraho gahunda yo kunywa ikinini kimwe ku munsi, dukwiye no gutekereza uko umuntu yajya afata urushinge rumwe mu mezi menshi.”

“Igihe tuzaba tumaze kugera kuri ubu buryo bushya bwo kwita ku barwayi, urushinge rumwe rushobora kuzajya rumara ukwezi cyangwa se rufatwe kabiri mu mwaka, wenda rumwe umuntu aruterwe muri Mutarama urundi muri Kamena cyangwa Nyakanga, aha ni ho twerekeza.”

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko iyi ntambwe ari ikimenyetso cy’ihumure ku bantu bamaze imyaka myinshi bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, kugira ngo batazagera igihe cyo kurambirwa

Ati “Mboneyeho no gusaba abafata imiti gukomeza kuyifata buri munsi kugeza igihe ubu buryo bushya buzatangirira

Kugeza ubu ubwandu bushya bugeze kuri 0,08% mu gihe 35% by’ubwandu bushya bari mu cyiciro cy’urubyiruko.

Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera SIDA, RRP+ rugaragaza ko ubu nta muntu ufite ubwandu ugiheranwa n’agahinda kuko ubu bakora ibikorwa bibateza imbere ndetse bajya no mu myanya y’ubuyobozi badakorewe ivangura.

Imibare y’uru rugaga igaragaza ko bamaze kugira koperative 500 n’amashyirahamwe 756 byose bibafasha mu rugamba rw’iterambere.

Dr Nsanzimana yagaragaje ko ku bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa, bari gukora ku buryo ubu buryo bwo gutera urushinge abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA bwihuta.

 

 

0 Comments
Leave a Comment