Abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya polisi bazindukiye mu gikorwa cyo gutanga amaraso
Ku wa Gatanu tariki ya 3 Ugushyingo, abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru bazindukiye mu gikorwa cyo gutanga amaraso.
Muri iki gikorwa bafashijwemo n’ikigo cy’Igihugu cy′ Ubuzima (RBC), abapolisi bacyitabiranye ubushake, bagaragaza ko ari ngombwa kugira umutima w’urukundo batanga amaraso azafasha benshi barimo bagenzi babo, abavandimwe, inshuti ndetse na bo ubwabo igihe byaba bibaye ngombwa.
Niyondamya Adeline, umuforomokazi mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima, mu ishami rishinzwe gutanga amaraso, yashimiye abapolisi n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri rusange; uburyo bitabira gahunda yo gutanga amaraso.
Yagize ati: ”Turashimira abapolisi uburyo bitabira gahunda yo gutanga amaraso. Bo kubageraho biratworehera kuko tubasanga ahantu hamwe mu bigo bakoreramo. Hari bamwe mu baturage bidusaba kubanza gukora ubukangurambaga kugira ngo abantu babimenye, ariko muri rusange ubwitabire mu gihugu hose burashimishije.”
Niyondamya yakomeje avuga ko kubera ubwo bwitabire mu gutanga amaraso bituma abakozi bo mu Ishami rishinzwe gutanga amaraso batajya bagira ikibazo cyo kubura amaraso yo guha ibitaro ngo biyafashishe abarwayi bayakeneye.
Yaboneyeho no kongera gukangurira abanyarwanda muri rusange gukomeza kugira umutima wo gufasha indembe ziri kwa muganga zikeneye amaraso.
Yahumurije kandi abakunze kugira ubwoba bwo gutanga amaraso bumva ko bizabagora kongera gusubirana amaraso batanze, avuga ko umubiri ubwawo ufite ubushobozi bwo gusimburanya amaraso ako kanya bakimara kuyatanga, agenda agaruka nyuma y’amasaha 36, aba amaze gusubira mu mubiri mu gihe bafata amafunguro uko bisanzwe yiganjemo intungamubiri kandi ko atangirwa ubuntu.
Ati: "Kugeza ubu nta murwayi wishyuzwa ikiguzi cy’uko yahawe amaraso, umurwayi ugeze kwa muganga bikagaragara ko agomba kongererwa amaraso ayahabwa ku buntu. Ashobora kwishyura izindi serivisi zo kwa muganga zisanzwe ariko nta murwayi wishyuzwa kuko yahawe amaraso."
Superintendent of Police (SP) Olivier Nyarwaya, umwe mu bapolisi batanze amaraso, yagaragaje ko gutanga amaraso ari igikorwa cyiza cy’umutima utabara imbabare zikeneye amaraso.
Yagize ati: ”Igikorwa nk’iki twakoze cyo gutanga amaraso ni igikorwa cy’urukundo cyo gufasha imbabare zikeneye amaraso. Ni byiza ko n’abandi bose bajya bitabira iki gikorwa, kuko hari n′akarusho kuko iyo utanze amaraso binagufasha kumenya icyiciro cy’amaraso yawe, kandi iyo basanze hari indwara ufite mu mubiri baguha ibisubizo ukamenya uko utangira kwikurikirana.”
SP Nyarwaya yamaze impungenge bamwe mu bantu usanga batitabira gahunda yo gutanga amaraso bagendeye ku makuru atandukanye.
Ati:”Maze imyaka 22 ntanga amaraso, kuva mu mwaka wa 2001 buri mwaka ntanga amaraso, kandi kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta kibazo ndagira giturutse ku kuba natanze amaraso.”
Abapolisi 100 nibo batanze amaraso, iyi gahunda ikaba ikomereza no mu bindi bigo bya Polisi hirya no hino mu gihugu.
0 Comments