Umukozi w′Intara y′Amajyepfo ushinzwe imiyoborere myiza ari mu maboko ya RIB

Kuri uyu wa Mbere, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Kabera Vedaste, Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo.

Akurikiranyweho guha ruswa Umugenzacyaha wakurikiranaga dosiye aregwamo n’umugore we ku byaha byo kumuhoza ku nkeke no kumuhohotera.

Vedaste afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye, mu gihe dosiye ku byaha aregwa iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera gukangurira Abaturarwanda kwanga ruswa no kuyirwanya, ndetse no kujya batanga amakuru aho bayikeka kuko igira ingaruka mbi ku iterambere ry’Igihugu.

 

 

 

0 Comments
Leave a Comment