Umukobwa wiga muri Kaminuza y′u Rwanda RIB yamutaye muri yombi akekwaho gukuramo inda y′amezi umunani
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umukobwa w’imyaka 19 wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, akekwaho gukuramo inda, umwana akamuta aho bajugunya imyanda, kuri uyu wa o1 Ukuboza 2023.
Uyu mukobwa yafashwe nyuma y’aho muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, habonetse uruhinja rwapfuye bikekwa ko rwari mu kigero gu atandatu.
Ukekwaho gukora icyo cyaha ari kwitabwaho kwa Muganga ndetse hanakusanywa ibimenyetso bizifashishwa mu kugaragaza niba hari isano riri hagati y’ukekwa n’urwo ruhinja.
Icyaha cyo kwikuramo inda giteganwa n’ingingo ya 123 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Aramutse agihamijwe n’Urukiko yahanisha igihano cy’Igifungo kiva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 FRW ariko atarenze ibihumbi 200 Frw.
RIB yibukije abantu bose ko itazihanganira umuntu uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo kwikuramo inda cyangwa akayikuriramo undi kuko gihanwa n’amategeko.
Uru rwego rwasabye by’umwihariko urubyiruko kwirinda ibikorwa by’ubusambanyi, ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa byose by’ubwomanzi kuko ari byo ntandaro yo kwishora mu byaha bitandukanye birimo n’ibi byo kwikuramo inda. Rwashimye abantu bakomeje kugaragaza ubufatanye batanga amakuru agamije gukumira cyangwa gutahura ibyaha bitandukanye.
0 Comments